Urutonde rw’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Amakipe y’i Kigali

  1. 21 ème Bataillon
  2. Amasusu.
  3. Amatare FC de Kigali, ikipe yahoze ari iya Banque Nationale y’u Rwanda.
  4. APR ikipe y’ingabo zubu za FPR inkotanyi yashinzwe mu w’1993, stade zayo ni Camp Militaire Kigali, Stade National Amahoro  Remera hamwe na Stade Mironko.
  5. Arabica, ikipe yahoze ari iya junior ya Panthères-Noires, stade yayo yari iya Camp Militaire Kigali.
  6. A.S.P.O.R. FC Kicukiro, ikibuga cyayo ni Terrain Kicukiro.
  7. Ateminorwa FC Kicukiro, ikibuga cyayo ni Terrain Kicukiro.
  8. ATRACO  FC ikipe ya Association Transporters Taxi, stade yayo ni y’i Shyorongi.
  9. Ikipe ya Commune   RUSHASHI.
  10. Demar Sport.
  11. Eclair Sports de Kigali, ikipe yahoze ari iy’ingabo z’igihugu ex-far z’ikigo cy’i kanombe cyari cyaritiwe Col MAYUYA Stanislas.
  12. ELECTROGAZ (kera yitwaga Kilovolt) ikipe y’ikigo cy’amazi, amashanyarazi na gazi, Stade yayo ni Camp Militaire Kigali.
  13. Espérance FC, ikibuga cyayo ni Kimisagara.
  14. Etoile filante: ikipe y’i Kigali, yambaraga imyenda y’umutuku n’umuhondo, iyi kipe yakunzwe gukinwamo n’abasore ba kavukire b’i Cyangugu benshi bakoraga i Kigali.
  15. E.S.M. ikipe yahoze ari iy’ishuri rya ba Ofisiye i Kigali.
  16. Foudres Sport, ikipe yahoze ari iya gisilikare (ex-far) i Kigali, stade yayo yari Camp Kigali.
  17. Génération 2020 Nyamirambo ikibuga cyayo ni Tapis Rouge i nyamirambo.
  18. Goboka FC Kacyiru ikibuga cyayo ni cya Croix Rouge.
  19. Indahangarwa Stars Kacyiru, ikibuga cyayo ni Camp Kacyiru.
  20. Interforce Kacyiru, ikibuga cyayo ni cya Kacyiru Police.
  21. Jaguar Pepinière Kacyiru, ikibuga cyayo ni cya Croix Rouge.
  22. Kicukiro FC, ikibuga cyayo ni Kicukiro.
  23. AS Kigali Stade yayo ni Regional y’i Nyamirambo na Stade National Amahoro.
  24. Kigali City FC.
  25. Kigali Health Institute.
  26. Kigali Silver Stars Kacyiru.
  27. KIST  Kigali ikipe ya Institute of Science and Technologie.
  28. Kiyovu Sports de Kigali, yashinzwe mu mwaka w’i 1964, Stade yayo ni Mumena na Stade National Amahoro.
  29. La Jeunesse Sportive FC de Kigali Nyamirambo, Stade yayo ni Mumena.
  30. La Renaissance FC.
  31. La Rwandaise, ikipe y’ikigo cy’amamodoka y’ubwoko bwa Toyota na Benz…..
  32. Léopard FC de Kigali.
  33. Les Citadins.
  34. Les Lionceaux FC Rurunga, ikibuga cyayo ni Terrain Rugunga.
  35. Lions Football Sports: ikipe y’i Kigali, yakiniraga ku kibuga cy’ishuri ry’isumbuye ryo ku Kimihurura cyangwa ku kibuga cy’ i Nyamata.
  36. Magerwa, ikipe y’ikigo cy’imisoro y’ibyinjira mu gihugu bivuye mu mahanga, yabanjwe kwitwa Kanombe Sport nyuma ifata izina rya Magerwa irongera ihindura izina yitwa Terminus Football Club, yakiniraga ku kibuga cy’Ishuri ryisumbuye ry’imyuga E.T.O. Kicukiro..
  37. Military Police FC Nyamirambo, Stade Regional de Nyamirambo.
  38. Mineprisec
  39. Minijust
  40. Miroplast FC de Kigali, ikipe y’uruganda rwa Plastiche rw’umucuruzi Mironko François. Stade yayo ni Miroplast.
  41. Mugambazi, ikipe yahoze ari iya  Komine Mugambazi, yambaraga imyenda y’ umutuku n’umweru stade yayo yari i Mugambazi.
  42. N.A.H.V. ikipe y’ikigo cy’amamodoka y’ubwoko bwa Peugeot.
  43. Nyamata FC
  44. Nyakabingo.
  45. Nyamirambo FC Nyamirambo.
  46. Olympique Sports de Kigali.
  47. Panthères Noires, ikipe yahoze ari iy’ingabo z’igihugu ex-Far, yashinzwe mu mwaka w’1965, Stade yayo yari iya Camp Militaire y’i Kigali.
  48. Police
  49. Rutongo Sport.
  50. Rwanda FC Terrain Kimuhurura.
  51. Rwanda Motors.
  52. Rwandatel FC
  53. S.T.I.R. FC ikipe yahoze ari iy’ikigo mpuzamahanga mu gutwara imizigo, Stade yayo yari Régional-Kigali.
  54. Terminus FC de Kigali, mbere yitwaga Kanombe-sport nyuma iza kwitwa Magerwa-sport, yahoze ari iy’ikigo cy’imisoro y’ibyinjira mu gihugu bivuye mu mahanga (Magerwa).
  55. Union Sportif de Nyamirambo Nyamirambo ikibuga cyayo ni Terrain Malaria.
  56. Unity FC Kacyiro Terrain Kacyiro.
  57. UNR ikipe ya Université Nationale y’u Rwanda, Stade yayo niya UNR.
  58. Urama Sports
  59. Victory FC Gacuriro Terrain Gacuriro.
  60. Yellow Stars Nyamirambo ikibuga cyayo ni Terrain Tapis Rouge.