Urutonde rw’abanyamakuru ba ruhago bo hambere

KALINDA Viateur

Kalinda Viateur

Umunyamakuru wari umuhanga cyane mu mwuga we, ijwi rye ryari ribereye kogeza umupira koko, abakunda umupira w’amaguru baramwibuka yogeza ngo: Nyezamu ntiyasobanukiwe yakebutse asanga ruhago iri kunyeganyeza urushundura; Turamwibuka yogeza umupira neza cyane kuri stade zose zo mu Rwanda. Ndetse amagambo menshi akoreshwa mu kogeza umupira w’amaguru mu rurimi rw’ikinyarwanda niwe wayahimbye twavuga nka : Rwanyeganyeze (igitego cyinjiye), Kurengura umupira (Dégagement en main), Urubuga rw’amahina (Surface de reparation), Ruhago (umupira wo gukina “ballon”), Umurongo w’abagatanu (Ligne défensif), Kwamurura inyoni (gutera ishoti ariko umupira ukinyurira hejuru y’izamu kure cyane, Imboni (Izina yari yarise ikipe ya ORINFOR y’umupira w’amaguru), inguni (imfuruka y’ikibuga aho baterera corner), Urushundura (Filet yo mw’izamu), Imana y’ibitego(Umukinnyi rutahizamu utsinda ibitego cyane), Kunobagiza (Gusunika umupira n’ikirenge wigira imbere buhoro buhoro ushaka aho wacengera ab’inyuma barinze izamu “défenseurs”), Rwari ruhiye (Igitego cyari cyinjiye mu izamu), Inyoni (Umunyezamu uguruka kugirango afate umupira). ndetse n’ibindi……. Ntituzibagirwa ikiganiro cyiza yagezaga ku banyarwanda buri wa mbere w’icyumweru saa moya n’igice za nimugoroba cyitwa : URUBUGA RW’IMIKINO. Nyuma yaje no kwandika igitabo ku mupira w’amaguru cyiza yise RUHAGO – Rwaranyeganyeze cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru.

Yitabye Imana i Kabgayi azize abagizi ba nabi, tariki ya 24 Mata muri 1994.

KABENDERA Shinani

Shinani Kabendera

Uwo uri hagati niwe KABENDERA Shinani.(Iyi foto yafashwe taliki ya 18/11/1995)

Umunyamakuru wogezaga umupira neza cyane mu rurimi rw’igiswahiri, turamwibuka yogeza ngo : paka sasa mpira unaceza kati kati ya wanja, mpira unakuja kwa uyu nani ni Hassan Karera, Hassan Karera wa Kiyovu sport, anacenga, anawupatiya uyu nani ni Tindo, Tindo anacenga, anacenga wa moja, wa pili wa tatu, akapatiya mpira uyu nani ni Muvala Valens, Muvala Valens anakwenda, anakwenda Muvala Valens, anakwenda bado, … Gol, Gol, Gol wa sikirizadji Gol wa kwanza wa timi ya Kiyovu sport……………… cyangwa ngo : wasikirizadji uyu nani ni Ndanda amepiga swata ya muaka !! cyangwa agakunda kuvuga ngo : Go, go, go, go, wapi, wapi …….. Iyo habonekaga PENALITI yasubiragamo nk’inshuro icumi ngo PENALT, PENALT,…. , Ubundi kuri Radio Rwanda avuga ngo : Nakuita nani, Nakuita wewe unaye tutumiya baruwa yako kutoka huko Shinyanga Tanzaniya”

Yitabye Imana mu mwaka w’i 2008 azize abagizi ba nabi mu gihugu cya Tanzaniya aho yari yarakomereje umwuga we w’ubunyamakuru akaba yari anahagarariye Radio BBC yo mu Bwongereza.

HAKIZIMANA Joel

Umunyamakuru wogezaga umupira mu rurimi rw’ikinyarwanda.

MUHURI Jean Mari Vianney

Umunyamakuru wogezaga umupira mu rurimi rw’igifaransa.

NZABONIMPA Abdallah

Umunyamakuru wogezaga umupira mu rurimi rw’igiswahiri acishamo n’utundi tugambo twiza two kubiryoshya ngo : Asanti sana, wasikirizadji mpira pare, nawona uyu nani ni Martin wa timi ya Kiyovu sport anamupasi gol kepeer yake kwa kicwa nawona arinyoresha kicwa yake na modèle ya siku izi hapa kwetu Kigali inayitwa Penk !! ubundi agakunda kuvuga ngo : Ameyingiliya kati kati ………….

RWAKANA Gaspard

Umunyamakuru wogezaga umupira mu rurimi rw’ikinyarwanda.

NGENDAHIMANA S

KANYANKORE

Umunyamakuru wogezaga umupira mu rurimi rw’ikinyarwanda yakundaga kuvuga ngo Alalalalalalala, cyagezemo, cyagezemo,………………

NKULIKIYUMUKIZA Jean de Dieu

MUGENZI Ali Yussuf

KAJUGA Robert