Urutonde rw’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Amakipe y’i Kibungo mu Burasirazuba (intara ya Est)

  1. A.S.P.E.J. ikibuga cyayo ni I.G.A.
  2. Busegera FC ikibuga cyayo ni Nyamata
  3. Etoile de l’Est KIBUNGO ikibuga cyayo ni cya Paroisse ya Kibungo, stade yayo ni Icyasemakamba.
  4. AS Force ikibuga cyayo ni cy’i Shyanda
  5. Gatsibo ikibuga cyayo ni cya Kiramuruzi
  6. Kayonza ikibuga cyayo nicya I.P.M.E.  Mukarange
  7. Kigabiro ikibuga cyayo nicya Police.
  8. Onze Rapide ikibuga cyayo nicya Nyagatare.
  9. Police FC de Kibungo   KIBUNGO Stade yayo ni Regional y’i Nyamiranbo.
  10. Rubona AS ikibuga cyayo nicy’ ishuri rito ry’i Save
  11. Rwamagana Sports, ikipe y’i Kibungo, stade yayo yari Rwamagana.
  12. Standars-Rwinkwavu, ikipe y’i Kibungo yashinzwe mu wa 1964, stade yayo yari Icyasemakamba.
  13. Umurabyo FC  RWAMAGANA.
  14. Umutara  FC.
  15. Zaza Sports ikipe y’i Zaza, yakiniraga ku kibuga cy’i Zaza.

Amakipe yo mu Ruhengeri n’i Byumba mu Majyaruguru (intara ya Nord)

  1. Byumba FC Stade yayo ni Municipal y’i  Byumba.
  2. Cootamono FC ikibuga cyayo nicya Kirambo.
  3. Egena FC: ikipe yahoze ari iy’abaisilikari b’abajandarume Camp-Gendarmerie Ruhengeri, yambaraga imyenda y’umukara n’umweru, Stade yayo yari Camp Gendarmerie Ruhengeri.
  4. Esir   RUHENGERI, Stade yayo ni Municipal ya Ruhengeri.
  5. Gakenke FC, ikibuga cyayo nicya Kineza.
  6. Gaseke FC ikibuga cyayo nicya Rambura.
  7. Gicumbi United   BYUMBA, Stade niya Gicumbi.
  8. Ines FC, ikibuga cyayo nicya Ines.
  9. Inyange Sport, ikibuga cyayo nicya Kagano.
  10. I.S.A.E.   BUSOGO, Stade yayo ni  I.S.A.E. yo kuri  Busogo.
  11. Muhoza FC, ikibuga cyayo nicya Egena.
  12. Mukungwa Sports de Ruhengeri , Stade yayo yari Municipal ya Ruhengeri
  13. Mukungwa408,  ikibuga cyayo ni  Ubworoherane.
  14. Musanze FC   RUHENGERI, ikibuga cyayo ni Ubworoherane.
  15. Nemba FC Ikibuga cyayo ni cy’ibitaro by’i Nemba.
  16. Ntaruka FC ikipe y’ikigo cy’amashanyarazi kuri Ntaruka mu Ruhengeri.
  17. Nyamugali Sports ikipe y’ishuri rya Nyamugali, ikibuga cyayo ni Kigeyo.
  18. Satellite, ikibuga cyayo ni Kineza.
  19. Sorwathe ikipe y’ikigo cy’icyayi cya KINIHIRA, ikibuga cyayo ni kinihira.
  20. Unity FC, ikibuga cyayo ni Kitabura.
  21. UNR-C.U.B. de Ruhengeri, ikipe ya Kaminuza yo mu RUHENGERI.
  22. Urwibutso, ikibuga cyayo ni Nyirangarama.
  23. Zèbres FC, ikipe y’i Byumba, ikibuga cyayo ni Gicumbi na Stade ya Byumba.

Amakipe y’i Cyangugu, Kibuye na Gisenyi mu  Burengerazuba (intara ya Ouest)

  1. Busasamana FC, ikibuga cyayo ni Busasamana.
  2. Durandal Football Sports: ikipe yo ku Kibuye, stade yayo yari Gatwaro-Kibuye.
  3. Espérance FC, ikibuga cyayo ni Nengo.
  4. Espoir FC ikipe y’i Cyangugu yashinzwe mu w’i 1969, yambaraga imyenda y’umutuku n’umweru, stade yayo yari Kamarampaka-Cyangugu. Mu bantu bashinze iyo kipe twavuga nk’umukinnyi kabuhariwe NSHIMYUMURWA Diyonizi.
  5. Etincelles FC ikipe yo ku Gisenyi, yambara imyenda y’umutuku n’umweru, Stade yayo ni Municipal “Umuganda”.
  6. Express Gisenyi FC ikipe yo ku Gisenyi, Stade yayo ni Municipal “Umuganda”.
  7. Gisovu Tea Factory FC, ikibuga cyayo ni Gisovu.
  8. Groupe Scolaire de Rambura.
  9. Guépards, ikipe ya kera yo ku Gisenyi nyuma niyo yaje kuvamo Etincelles
  10. Kibuye FC, Stade yayo ni Gatwaro.
  11. Kingogo Sport
  12. Marines FC de Gisenyi, Stade yayo ni Municipal “Umuganda”.
  13. Nyabihu FC, ikibuga cyayo ni “I.S.A.E.” Busogo.
  14. Rubavu Fcikipe yo ku Gisenyi , Stade yayo ni Municipal “Umuganda”.
  15. Stella Maris,ikipe yo ku Gisenyi, ikibuga cyayo ni “T.A.T-T.A.M.”
  16. Stubby FC, ikibuga cyayo ni Gisa.
  17. Union FC, ikibuga cyayo ni Bugarama.
  18. Victoire FC,ikibuga cyayo ni Gitsimbi.
  19. Young Boys Mbugangari FC, ikibuga cyayo ni Police

Amakipe y’i  Gitarama, Butare na Gikongoro mu Majyepfo (intara ya Sud)

  1. Amabano, ikibuga cyayo ni Nyamukura.
  2. Amagaju FC y’i Gikongoro, ikibuga cyayo ni Gikongoro.
  3. E.S.O. ikipe yahoze ari iy’ishuri rya gisilikare rya ba Sous-Officiels i Butare
  4. Flash FC y’i Gitarama, yambaraga imyenda y’ubururu n’umuhondo, stade yayo yari i Gitarama.
  5. Gisagara ikipe y’i Save, ikibuga cyayo ni “T.T.C.” Save
  6. Gitarama FC.
  7. Goshen, ikibuga cyayo ni cy’ishuri rya seminari ntoya y’i Kabgayi.
  8. Groupe Scolaire de Butare.
  9. Groupe Scolaire de Byimama.
  10. Intare FC de Butare, ikibuga cyayo ni Kamena.
  11. Lions Sports y’i Butare.
  12. Muhanga ikipe y’i Gitarama, Stade yayo ni Muhanga.
  13. Mukura Victory Sports FC y’i Butare, yashinzwe mu mwaka w’i 1963, yambara imyenda y’umuhondo n’umukara. Mukura yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka wi 1970. Stade yayo ni Kamena cyangwa Huye.
  14. Mwendo, ikibuga cyayo ni Kabiha.
  15. Nyanza FC “Huye” Stade yayo ni Huye.
  16. Rayon Sports FC y’i Nyanza, Butare yashinzwe mu wa 1965 yambara imyenda y’ubururu n’umweru, stade yayo ni Huye.
  17. Réveil, ikibuga cyayo n’icy’ishuri rya seminari nkuru y’i kabgayi.
  18. Ruhande Sports.
  19. Rusatira, ikibuga cyayo nicya “I.S.A.R.” Rubona.
  20. “UNR-C.U.B.” ikipe ya Kaminuza y’i Butare.