Umusozo

Iyo uganira n‘abakinnyi b’abanyarwanda ndetse n’abakunda umupira w’amaguru  bose hirya no hino, usanga kimwe mu byifuzo byabo bavuga ko bakeneye umwanya uboneye mu marushanwa mpuzampahanga, ntabwo rero dukwiriye gukangwa n’ubwinshi cyangwa ubunini bw’ibindi bihugu.Abakinnyi bafite ubushobozi n’ubushake barahari. Mu gihe rero hafashwe umugambi wo kudasubira inyuma ni ngombwa ko ibintu bimwe na bimwe birushaho kwitabwaho no gukurikizwa nko:

Gukurikiranira hafi uko umupira w’amaguru ugenda urushaho gutera imbere mu gihugu no ku isi yose, kugira ngo higwe uburyo bushya bwakoreshwa kugira ngo u Rwanda rugire umwanya ushimishije mu rwego rw’umupira w’ikirenga bita mu gifaransa “Football de haut niveau”.

 

Kumenya ibyangombwa bikenewe mu guteza uwo mukino imbere mu gihugu ntagutinya kubivunikira no kudatezuka kubigeraho, ngo: “Utarumya ntavana intoke mu rujyo”, kandi ngo “Ushaka inka aryama nkazo”.

Kwegurira amakipe akina muri shampiyona, ibigo bifite umutungo ugaragara, kuko kugira ngo ikipe ikomere igomba kubanza kugera ku bwigenge mu gucunga imari yayo.

Muri ibi bihugu byacu bigitera imbere mu majyambere, iyo abakinnyi bakora umunsi wose bakitoza nyuma y’akazi ntago biborohera na gato, niyo mpanvu bishobotse abakoresha babo bajya babaha impushya bitagoranye igihe bategura irushanwa rikomeye, ibyo bituma badatinda gukomera ngo baheshe ikipe yabo n’ikigo kibakoresha ishema rigaragara.Ubwo buryo buraboneye kuko bwongerera abakinnyi kumva neza ko buri wese afite icyo ashinzwe mu migendekere myiza y’akazi ke bityo no ku kibuga agakina ashyizeho umwete kuko aba azi neza icyamuzanye, nanone umutungo w’umukinnyi ukiyongera bikamufasha kumererwa neza mu buzima no kugira agaciro mu bandi.

Ubwo buryo nibwo bita mu gifaransa “semi-professionnalisme” kuko ni intambwe iri hagati yo gukina umupira dusanzwe tuzi uturutse ku ishyaka n’urukundo rwa “sport” no gukinira umupira ko ari wo ugutunze gusa, aribyo benshi bita umukino nyamwuga (professionalisme).Ubwo buryo kandi (Semi-Professionalisme) butegura neza kandi bukagera ku bumenyi mu byo gutegura amakipe nyamwuga aringaniye, ikindi kandi ni uko igice kimwe abakinnyi bakora akazi k’ibyo bize bafitiye impamyabushobozi bagakorera igihugu cyabo, ikindi gice kikagirwa n’umutungo uturutse ku mukino w’umupira.Kuko burya birazwi ko umushahara utubutse no kumererwa neza mu rwunge rw’abaturage b’igihugu ni intambwe ihamye. Ibyo kandi bituma abakinnyi batunga imiryango yabo neza bakohereza abana babo mu mashuri bategura ubuzima bwabo bwo mu minsi iri imbere dore ko aba ari nabo Rwanda rwejo.

Gufasha cyane umupira gushobora kudahungabanywa n’ihindagurika ry’abakinnyi rituruka ahanini mu gusaza cyangwa kugabanuka mu buhanga hakabura ababasimbura banganya ingufu n’ubwenge mu mukino n’abakinnyi basezera. Ni ngombwa rero gushyiraho, kongera no gushyigikira ibigo bitangira gutegura no gutoza urubyiruko rukiri ruto, hagashyirwaho amakipe mato menshi kandi yitaweho bihagije.

Guhindura ikipe buhoro buhoro bitegurwa neza iyo abakinnyi bato bitaweho bagatozwa hakiri kare ibirebana n’umupira, bakigishwa byimazeyo amategeko n’uburyo-ngiro (techniques) mu marushanwa, bakanahugurwa babifashijwemo n’ababyeyi babo mu kwitwara neza mu mikino (discipline) na (fair-play) hakiri kare, “Uburere buruta ubuvuke” ibyo turabizi kandi ngo “Igiti kigororwa kikiri gito” ntakwiyibagiza ndetse ko ngo “Umwana apfa mw’iterura”. Ntabwo umukinnyi w’ingimbi “junior” yagombye gusuzugura cyangwa gusiba imyitozo ngo nta “liste” abona (ngo ntakinishwa) iyo ikipe ye nkuru ifite irushanwa.Akazi ni kamwe ariko buri wese agira igihe cye, kandi burya ngo “Kuri Roho zavutse neza Icyubahiro n’Ishema ntibitegereza imyaka”.

 

Gushaka impuguke zabizobereye zo guhugura Abatoza (Entraîneurs), n’abasifuzi (Arbitres) ndetse bagakomeza no koherezwa mu mahugurwa mu mahanga. Nanone hahugurwa ubizi. Ni nko muri Bibiliya ngo “ufite azahabwa” ariko n’abataramenya bagomba kwitabwaho.Ayo mahugurwa atuma abo batoza cyangwa abasifuzi babonana n’abakinnyi kabuhariwe bo mu bindi bihugu, bakaganira n’abandi bafite akazi kamwe nkabo, ndetse bikanabafasha kumenyera abanyamakuru.

Gufasha amakipe kugira ibibuga na stade byihariye kandi bigaragara.Muri iki gihe biragoye kugira ngo ikipe ishaka gutera imbere igire icyo yigezaho mu mupira igendera gusa ku rukundo rwa Padiri kanaka cyangwa se ubwitange bw’umutegetsi w’akarere aka naka.

Kwibuka no gukomeza kurushaho gushyigikira umupira w’amaguru w’abakinnyi b’abakobwa.Ubu tugeze mu kinyejana cya makumyabiri.Igitsinagore kimaze gutera imbere muri sport nyinshi ku isi yose, rero no mu mupira w’amaguru mu Rwanda ntago bagombye gusigara inyuma !!!!

Kwirinda kutavanga Politiki na Sport ni ibintu bibiri bitajyana na gato nk’amazi n’umuriro,buri kintu n’igihe cyacyo.

Ni byiza iyo bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bagiye bava mu bakinnye uwo mukino cyangwa mu bakunzi bawo ariko babifitiye ubushobozi kandi bafite n’igihe gihagije cyo kwitangira by’umwihariko imirimo bashingwa kuko urukundo rw’akarusho bafitiye uwo mukino ni imwe mu ntwaro y’ingenzi ibatera inkunga mu gutunganya neza akazi baba bashinzwe.