Intangiriro

Kuva umupira w’amaguru wamenyekana mu Rwanda,

mu ntangiriro z’umwaka w’i 1896 kugeza ubu,

hakozwe byinshi byiza kandi bikwiwe gushimwa.

Ababigizemo uruhare ni benshi cyane :

Abazanye bwa mbere uwo mukino mu Rwanda n’abatumye umenyekana mu gihugu hose,

Impuguke n’Abakurikirana iby’umupira w’amaguru bose,

Abategetsi bo mu nzego zose zinyuranye z’igihugu,

Abayobozi b’amakipe yose n’Abafasha babo,

Abakinnyi n’Abatoza babo, Abasifuzi n’Abagenzuzi b’imikino,

Abashinzwe n’Abagenzuzi b’umutekano,

Abanyamakuru b’imikino, tutibagiwe,

Abafana n’Abakunda umupira w’amaguru bose aho bava bakagera.

Abo tukirebana nabo mu maso, Imana ikomeje gutiza ingufu zayo,

n’abandi benshi tutakiri kumwe bigendeye mw’ibanga ry’ubuzima,

Abo bose dukomeze tubashimire byimazeyo tubikuye ku mutima,

Barakoze cyane baragahora baratwa.

“Ntituzabibagirwa”.