Ibihembo bya mbere byatanzwe mu mupira w’amaguru

Ibihembo by’inkweto ya Zahabu n’ umupira wa Zahabu byatanzwe bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda tariki ya 28 Mutarama 1990. Ibyo bihembo byombi byagenewe uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’igihugu yo mu cyiciro cya mbere; n’uwitwaye neza muri iryo rushanwa.

1.  Inkweto ya Zahabu

Icyo gihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona mu cyiciro cya mbere giherekejwe n’amafaranga ibihumbi ijana by’amanyarwanda y’icyo gihe,cyegukamywe bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’umukinnyi Saïdi LUSEYA wakinaga icyo gihe mu kipe ya Panthères Noires; abandi bakinnyi babiri barwaniraga icyo gihembo na Saïdi LUSEYA kuko bose uko ari batatu banganyaga ibitego 7 ni MUNYARUGAMBA Alexandre na MWAMBANO NSIONA Eder bombi bakinaga muri Mukungwa Sport. Nkuko rero amategeko abiteganya Saïdi LUSEYA yari yarakinnye imikino 9 gusa naho bagenzi be barakinnye 12 nuko aba ariwe ugira imana mu batashye izamu cyane muri shampiyona y’uwo mwaka 1989-1990 bityo atsindira iyo  inkweto ya zahabu (reba ifoto hasi).

Soulier d'or 1990 Saidi Luseya

Stade Amahoro-Remera tariki ya 28 Mutarama 1990, Prezida wa Ferwafa Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel ahereza umukinnyi Saïd LUSEYA(wa Panthères-noires) inkweto ya zahabu ihabwa umukinnyi warushije abandi gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona.

2.  Umupira wa Zahabu

Umupira wa Zahabu wo unyuranye cyane n’inkweto ya Zahabu, kuko wo ufite ingingo nyinshi wibandaho.Muri icyo gihe ibiro Nyobozi bya FERWAFA byagombye gushyiraho abantu barindwi barimo abanyamakuru batatu, abatoza babiri, n’abandi bantu babiri bakurikiranira hafi umupira w’amaguru kugirango babafashe uwo murimo ukomeye wagombaga kuzuza raporo zagiye zitangwa n’abasifuzi n’abagenzuzi b’imikino uko shampiyona ijya imbere.

Impanvu eshatu zitabwagaho ni : Ubuhanga bw’umukinnyi, Ubwitonzi (Disipulini) mu kibuga no hanze yacyo (imyifatire isanzwe itari mu mukino), n’Ubwitange bwose ku ikipe ye.

Amajwi menshi rero icyo gihe yahawe umukinnyi SEMBAGARE Yohani Krisositomo wakinaga muri Rayon Sport yegukana bwa mbere umupira wa Zahabu uherekejwe n’amafaranga ibihumbi ijana by’amanyarwanda y’icyo gihe (reba ifoto hasi).Uwo mukinnyi utijana, utagira amakemwa, yari afite disipulini n’ukwitanga, atari mu kibuga gusa, ahubwo no mu mibereho ye bwite nk’uko byagaragaraga ukuntu yitabiraga imikino ataretse n’umurimo we w’umunyeshuri muri kaminuza icyo gihe.

Ballon d'or 1990 Sembagare Chrysostome

Stade Amahoro-Remera tariki ya 28 Mutarama 1990, Prezida wa Ferwafa Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel ahereza umukinnyi SEMBAGARE Jean Chrysostome(wa Rayon-sport) umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi witwaye neza muri rusange kurusha abandi.

Abo bakinnyi bombi batsindiye ibyo bihembo bwa mbere n’abo gushimwa by’umwihariko kuko banabereye abandi urugero cyane cyane abakiri bato bituma n’umukino w’umupira w’amaguru urushaho gutera imbere.

1990 Saidi Luseya na Sembagare Chrisostome

Saïd LUSEYA na Jean Chrysostome SEMBAGARE, bafite mu ntoki ibihembo bari baratsindiye.