Ruhago n’abafana bayo

Bariya bana batangira bakina umupira mu ngo zabo, ku muhanda, mu mashuri,………. bariya bakuru bawuhirimbanira ari abakinnyi cyangwa se ababashyigikiye, kuriya kuwuvuga no kuwamamaza kuri Radiyo no kuri Televiziyo ……. ku buryo bw’imbangikane, uko gukura kuwo mukino kujyana n’ibindi byitwa „UBUFANA“.

1. Ubufana ni iki ?

Iryo jambo rigendana n’irindi ryitwa „UMUFANA“ bikaba bivuga umuntu watwawe kubera undi muntu cyangwa se ikintu. Niho rero wunva bavuga umufana w’ikipe iyi n’iyi mu byerekeye imikino, w’umuririmbyi uyu n’uyu ku byerekeye indirimbo n’ibindi…….

Ku byerekeye ubufana, urutonde rw’amagambo muri LAROUSSE rusobanura iryo jambo gutya: ugutwarwa kugeraho kugakabya, cyane cyane mu byerekeye idini, ipariti ya politike, n’ibindi……… Icyo gitabo ntikivuga ibyerekeye imikino, ari naho umuntu yahera avuga ko gukoresha iryo jambo mu mupira w’amaguru ari ugushyoma.

Tudakomeje kwitsitsa cyane ku ndimi, dufate ko dukoresha iryo jambo dushaka kuvuga uko gutwarwa gushobora gutuma abashyigikiye amakipe bamwe barenza urugero. Kutemera gutsindwa kw’amakipe yabo, mu mpanvu iyo ari yo yose ni icyita rusange ku bafana kuko baba batwawe n’imbaraga zirenze ugutekereza kwabo akaba ari zo ziyobora imyifatire yabo. Kuri bo icyemezo cyose cyirwanya ikipe yabo n’iyo cyaba nta mugayo, kiri mu nzira igaragara, gifatwa nk’aho ari ukubera cyangwa se kubendereza.

2. Nta mukino utagira abawushyigikira.

Ku bibuga byinshi by’umupira w’amaguru, dukunze kunva induru y’abafana abavuza ingoma, inzumbeti, amahoni y’imodoka n’ibindi babyambariye kuva ku nkweto kugeza ku misatsi bogeza amakipe yabo ari ibicika, abandi bananiwe kugera ku kibuga kogeza, bakawukurikiranira kuri radiyo cyangwa televiziyo nabo kandi imanza ziba ari urudaca. Iyo umupira urangiye,……. animasiyo aba ari yose, baririmba ikipe yatsinze naho abafana b’ikipe yatsinzwe bakonje bipfumbase, ariko nabo ntibakitwaze abasifuzi ngo twatsinzwe, tuzize umusifuzi, bamenye ko akora akazi ke uko ashoboye, akurikije amategeko y’umukino kandi ko atabera.

Rimwe na rimwe ariko kariya kaziga k’umupira twita Ruhago gatera intambara bigatinda. Ubufana bukabije, butuma abantu batongana bigacika, bakarwana, bagakomereka ndetse bamwe bagapfa, ubwo bufana burangwa n’ugutwarwa kuri hejuru y’ubwenge n‘ ubwo kwamagana rwose.

 3. Umuntu ushyigikiye ikipe ye ku buryo busanzwe n’umufana batandukaniye he ?

Mu by’ukuri n’ubwo bombi bashyigikira amakipe yabo kandi bose bagahora bifuza kuyabona yatsinze, umuntu ushyigikiye ikipe ye mu buryo busanzwe aba afite igitekerezo cyo kubona ikipe ye yitwara neza ibyo bita mu rurimi rw’igifaransa (Fair-play) kandi akemera ko ikipe ye yatsinzwe ku mugaragaro, nk’igihe yahuye n’indi iyirusha gukina koko. Naho abafana bakabije ibyo bitekerezo ntabyo bagira, kuba bifuza gutsimbarara ku bufana bwabo burenze igaruriro, umuntu yabagira inama yo gushakisha ubufana bumurikiwe bakarwanya ubufana buhumye. Gukunda rero ikipe yawe, ukayishyigikira mu mahoro, ni ngombwa kugira ngo n’umutekano ku bibuga usugire usagambe.

4. Amafoto ya bamwe mu bakunda umupira n’abafana bawo.