Urutonde rwa za Stade n’ibibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda

  • Stade y’igihugu Amahoro-Remera-Kigali (reba ifoto hasi): Ni ikibuga kimwe gifite ibindi bibuga by’imikino inyuranye.Ishobora kujyamo abantu 35.000. Yafunguwe ku mugaragaro taliki ya 01 Nyakanga mu mwaka w’i 1987.
    Stade Amahoro
  • Stade y’i Nyanza: Niyo stade ya mbere yubatswe mu bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda, yatangiye mbere ya Demokarasi (1959).
  • Stade Huye y’i Butare. Ishobora kujyamo abantu 15.000.
  • Stade de l’Amitié (St. André i Nyamirambo) nyuma yaje kwitwa Stade Mumena-Kigali, ishobora kujyamo abantu 5.000
  • Stade Kamena-Butare, ishobora kujyamo abantu 5.000
  • Stade ya Kaminuza y’i Butare (U.N.R.)
  • Stade Miroplast-Kigali. Ni stade yahoze ari iy’uruganda rwa plastiche rw’umucuruzi Mironko François, ishobora kujyamo abantu 10.000
  • Stade ya Kigali (Régional-Nyamirambo), ishobora kujyamo abantu 10.000.
  • Stade Umuganda-Gisenyi, ishobora kujyamo abantu 10.000
  • Stade ya Ruhengeri, (Ubworoherane Ruhengeri-Musanze) ishobora kujyamo abantu 10.000
    Stade Ubworoherane Musanze Ruhengeri
  • Stade Icyasemakamba-Kibungo.
  • Stade Kamarampaka-Cyangugu, ishobora kujyamo abantu 10.000
  • Stade Gatwaro-Kibuye.
  • Stade y’ikigo cya gisirikare-Camp Kigali, ishobora kujyamo abantu 5.000
  • Stade y’ikigo cya gisirikare-Camp Kanombe.
  • Stade y’ikigo cya gisirikare-Egena Ruhengeri.
  • Stade ya Byumba.
  • Stade y’ikigo cya gisilikare-Eso (Ecole des sous-officiers) Butare.
  • Stade y’i kibuga cy’i Shyorongi.
  • Stade ya Gicumbi-Byumba.
  • Stade I.S.A.E. Busogo.
  • Stade Gatwaro-Kibuye.
  • Stade Muhanga-Gitarama.