11. Amagambo y’indirimbo ya mbere y’ikipe y’igihugu “amavubi” yahimbwe na Orchestre IMPALA
Tubibutse ko Orchestre „Impala“ yabaye icyamamare mu Rwanda mu myaka ya 70,80,90 yari igizwe n’abaririmbyi kabuhariwe bakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga kugeza nanubu. (reba amafoto yabo hasi, wunve n’indirimbo)
Indirimbo ya mbere: ‘‘AMAVUBI 1“
[jwplayer mediaid=”1076″]
Ino iwacu mu Rwanda bagenzi (x2)
Dufite équipe yacu nationale
Dufite équipe nziza nationale « Amavubi »
Yaramamaye itsinda amahanga (x2)
Mucyo hamwe twese tuyogeze
Mucyo hamwe twese tuyogeze baturarwanda
Ifite abakinnyi barayikwiye
Bakina neza muze mubarebe
Amashoti yabo ateye ubwoba
Amacenga yabo …………….
Kwogeza umupira (…………………………………………….)
Murakagwira unva sha
Murakaramba koko
Mpfura z’u Rwanda « Amavubi » (x2)
Indirimbo ya kabiri : « AMAVUBI 2 »
Dusanze ari ngombwa ngo turate “Amavubi”
Ukuntu yavutse n’ukuntu yabyirutse ohhhh bishobera amahanga
Abasangirangendo bahuje amatwara ikindi kandi s’ibigwari
Impanvu ibitera amahanga agakukwa agatangira impuha
Nuko abo bana bahuje Umubyeyi
Umubyeyi w’u Rwanda agira ati :
Rubyiruko mukomeze umurego
Mureke amatiku mbafatiye ohhh iry’iburyo
Nta makombe s’ibikondo kandi babatinyira icyusa (x2)
Rubyiruko rw’u Rwanda « Amavubi » atagira umususu
Ntagwabire ku rugamba rutare rw’intamenwa (x2)
Mukomeze umurego tubashimiye twese
Mwibuke kandi ko intego yanyu « Amavubi » ari ugutsinda (x2)
………… rero ntimwibagirwe ko muri intango itagira ipfundo
Yarurinda ababisha yeeeee (x2)
« Mavubi » mukomeze mutere imbere
Mudukure mu kibunda ………………… (x2)
Murakagwira unva sha
Murakaramba koko
Mpfura z’u Rwanda « Amavubi » (x2)