Ikipe y’igihugu “Amavubi”

4. Imwe mu mikino ya mbere y’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Umukino wa mbere wa gicuti ikipe y’igihugu “Amavubi” yawukinnye muri 1964 wayihuje n’ikipe y’igihugu ya Uganda yitwaga “KIGEZI” ubera kuri stade y’i Nyanza. Mu bakinnyi b’imena bari bagize ikipe y’amavubi icyo gihe twavuga nka: NSHIMYUMURWA Diyoniziyo (wakinaga icyo gihe mu kipe yo ku Gisenyi), KAMATARI , BUTARE, umuvandimwe we HALIDY na RUTANGA Petero ( bakinaga icyo gihe muri Kiyovu sport).

Guhera muri 1972 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA rimaze gushingwa niho umupira w’amaguru warushijeho gutunganywa ikipe y’igihugu “Amavubi” ijya gukina mu myaka yakurikiyeho mu Bushinwa, Tanzaniya, Gabon, Uganda na Zaire.

Undi mukino wa gicuti muya mbere ikipe y’igihugu “Amavubi” yakinnye wayihuje nanone n’ikipe y’igihugu ya Uganda i Kampala. Uwo mukino wakinwe n’ijoro maze haza kuba ibintu bitazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.Umukinnyi w’imena w’Amavubi witwa KAMATARI Epimaque yarekuye ishoti ry’umuriro mu izamu ry’ikipe ya Uganda atsinda igitego cy’akataraboneka, dore ko yari azwiho ubwo buhanga buhanitse mu gutera amashoti nkayo yateraga ubwoba ndetse n’abazamu bakomeye b’amakipi yo mu Rwanda muri icyo gihe nka NGEZE Issa, NTACYABUKURA Sabiti cyangwa KIRENGA Louis. Igice cya mbere cy’uwo mukino cyarangiye ari kimwe cy’Amavubi ku busa bw’Abaganda.Icyo gihe amatara yose ku kibuga yahise azima Icyatangaje abantu ariko n’uko ayo matara yazimye gusa ku kibuga cy’umupira ahandi hose hasigaye haka !!!!!!!! Nyuma uwo mukino wakinywe rero ku munsi ukurikiyeho u Rwanda rutsindwa ibitego bibiri ku busa.

Muw’i 1975 ikipe y’igihugu “Amavubi” yagiye gukina imikino ya gicuti mu BUSHINWA, ihakina imikino irindwi mu ntara zirindwi zitandukanye. Mu Bushinwa umuntu yavuga ko Amavubi yagerageje, kuko yashoboye gutsinda imikino 3, igwa miswi 1, hanyuma itsindwa imikino 3.Aha kandi Amavubi yari yabuze umukinnyi wayo KANAMUGIRE Dewo kuko akigerayo yahise afatwa n’indwara.

Muri 1976 nibwo ikipe y’igihugu “Amavubi” yatangiye gukina bwa mbere mu marushanwa mpuzamahanga y’ibihugu by’Afurika yo hagati yabereye i Libreville muri GABON. Dore uko yitwaye muri iryo rushwa :

Mu mukino wa mbere wayihuje n’ikipe y’igihugu y’u BURUNDI, taliki ya 29/06/1976 amavubi yizeraga kunganya uwo mukino ariko siko byagenze kuko Abarundi bayarebeye ibitego 6 kuri 2 !!!

Mu mukino wa kabiri wayihuje n’ikipe y’igihugu cya KAMERUNI, taliki ya 07/07/1976 Amavubi bayapfunyikiye ibitego 5 ku busa ntiyasobanukirwa !!

Mu mukino wa gatatu wayihuje n’ikipe y’igihugu cya GABON, taliki ya 10/07/1976 Amavubi bayapfunyikiye ibitego 3 ku busa.

Mu mukino wa kane wayihuje n’ikipe y’igihugu cya ZAIRE y’icyo gihe, taliki ya 12/07/1976 Amavubi bongeye kuyapfunyikira ibitego 6 kuri 1.Icyo gitego cy’impozamarira cy’Amavubi cyatsinzwe na NSHIMYUMURWA Dénis amaze gucenga abakinnyi 3 bo muba kabiri ku mupira mwiza yari aherejwe neza na mugenzi we Dr. NDAGIJIMANA Emmanuel, umuzamu kabuhariwe KAZADI wa Zaire wari imena muri Afurika kuri uwo mwanya ntiyasobanukirwa.

Mu myaka yakurikiyeho umupira w’amaguru watangiye guhindura imico, ku buryo ikipe y’igihugu “Amavubi” ijya gukina icyo gihe i Dar-Es-Salaam muri TANZANIYA yegukanye umwanya wa kabiri ku makipe y’ibihugu 6 yari ahari.

Muw’ i 1981 ikipe y’igihugu “Amavubi” mw’irushamwa mpuzamahanga ry’Afurika yakinnye imikino 2 n’ikipe y’igihugu cya Etiyopiya, umukino wa mbere wabereye addis-abeba Etiyopiya yatsinze u Rwanda igitego 1 kuri 0. Umukino wo kwishyura wabaye taliki ya 10 Gicurasi 1981 ku kibuga cy’ingabo z’u Rwanda i Kigali, Amavubi yatangiranye umuvuduko n’inkubili idasanzwe, ku munota wa kabili gusa umukinnyi kabuhariwe RUTAGENGWA Runuya wa (Mukura FC) yarekuye ishuti n’imbaraga nyinshi umuzamu wa Etiyopiya Atework Tena Gashow arawurenza, KANYANDEKWE Norbert abenshi bazi kw’izina rya Pilote wa (Kiyovu Sport) atera koroneri ariko iba mbi. Ku munota wa kane HABIBU Issa wa (Panthères noires) atera ishoti y’umuzinga ariko umupira ujya hanze gato birababaza cyane.Umukinnyi Mana y’ibitego wa Etiyopiya Negussie Asfaw n°11 ab’inyuma b’amavubi HAKIZIMANA SABITI Maitre na HAVUGARUREMA Pascal ba (Panthères noires) baramufashe abura aho aca. Igice cya mbere kigiye kurangira undi mukinnyi wa Etiyopiya Abedu Keder n°16 yarekuye urushuti rukomeye, rukubita kw’ivi ry’umunyezamu w’amavubi NGEZE Issa wa (Panthères noires) ruragaruka. Mu gice cya kabili ku munota wa 53 u Rwanda rwabonye penaliti kw’ikosa ryakorewe umukinnyi DUSANGE Pokou wa (Rayon Sport) agiye gutsinda. Kabuhariwe mu gutera penaliti NAKABWA Etienne wa (Mukura FC) arayinjiza biba bibaye 1 ku busa.Ku munota wa 67 Etiyopiya yinjije igitego ariko umusifuzi w’umuzayiruwa yari yarangije kubona ko uwo mukinnyi yarariye. Igice cya kabili cyaje kurangira gutyo, ukurikije rero uko umukino wo muri Etiyopiya wari waragenze byabaye ngombwa gutera za penaliti kugirango haboneke ikipe itsinda. “Uwigize agatebo  reka ayore ivu rero” kuri za penaliti eshanu z’amavubi reka higiremo eshatu gusa zatewe na DUSANGE Pokou wa (Rayon Sport), Alfredi wa (Kiyovu Sport) na KANAMUGIRE Aloyizi wa (Panthères noires), naho HAKIZIMANA Maitre na BAYINGANA Léon ba(Panthères noires) barahushije, naho aba Etiyopiya bane Showangizaw, Mulugetta, Zenebe na Aboneh bahise bazirasamo kereka Negussie Asfaw niwe wenyine wahushije. Nguko uko byagendekeye umugabo “Biraguma” Biguma bigeze ku munwa !!!

Taliki ya 10/04/1983 Amavubi yakinnye undi mukino n’ikipe y’ igihugu cya Tuniziya, maze yongera gutsindwa ibitego bitanu ku busa ku kibuga cya Camp militaire y’i Kigali, muri uwo mukino habaye ibintu bidasanzwe kuko umukinnyi w’amavubi Abdu MUSSA yahuje umupira n’umukinnyi Thalek wa Tuniziya maze umupira uraturika urasandara abantu bari aho bose barikanga barumirwa !!!!!!…

Dore urutonde rw’indi mikino mpuzamahanga ikipe Amavubi yakinnye kuva mu mwaka w’i 1986 (Soma uhereye hasi ujya hejuru) :

09-10-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Algérie 1:1 (1:1)
05-09-04 LUANDA (Angola) Angola vs. Rwanda 1:0 (0:0)
28-08-04 KITWE (Zambie) Zambie vs. Rwanda 2:1 (2:0)
14-08-04 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 1:2
03-07-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Zimbabwe 0:2 (0:1)
19-06-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Gabon 3:1 (2:1)
05-06-04 PORT HARCOURT (Nigeria) Nigeria vs. Rwanda 2:0 (0:0)
28-05-04 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 1:1 (1:0)
01-02-04 BIZERTE (Tunisie) Rwanda vs. Congo RD 1:0 (0:0)
28-01-04 BIZERTE (Tunisie) Rwanda vs. Guinée 1:1 (0:0)
24-01-04 TUNIS (Tunisie) Tunisie vs. Rwanda 2:1 (1:1)
08-01-04 PORT SAID (Egypte) Egypte vs. Rwanda 5:1 (3:0)
10-12-03 KHARTOUM (Soudan) Ouganda vs. Rwanda 2:0 (0:0)
08-12-03 KHARTOUM (Soudan) Kenya vs. Rwanda 1:1 a.e.t (1:1, 1:1) 3:4 PSO
04-12-03 KHARTOUM (Soudan) Soudan vs. Rwanda 3:0 (1:0)
15-11-03 WINDHOEK (Namibie) Namibie vs. Rwanda 1:1 (1:1)
31-10-03 HYDERABAD (Inde) Zimbabwe vs. Rwanda 2:2 a.e.t (2:2, 0:1) 5:3 PSO
29-10-03 HYDERABAD (Inde) Ouzbékistan vs. Rwanda 2:1 (0:0)
26-10-03 HYDERABAD (Inde) Rwanda vs. Malaisie 2:1 (1:1)
22-10-03 HYDERABAD (Inde) Inde vs. Rwanda 3:1 (1:0)
12-10-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Namibie 3:0 (1:0)
14-09-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:1 (0:0)
06-07-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ghana 1:0 (0:0)
07-06-03 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 0:1 (0:1)
29-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 0:0
24-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Zambie 0:3 (0:2)
22-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Zambie 1:1 (1:1)
15-03-03 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Burundi 4:2 (2:1)
14-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Rwanda vs. Ouganda 2:1
09-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Ethiopie vs. Rwanda 0:1 (0:0)
06-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Ouganda vs. Rwanda 2:1 (2:1)
03-12-02 ARUSHA (Tanzanie) Rwanda vs. Somalie 1:0 (0:0)
13-10-02 ACCRA (Ghana) Ghana vs. Rwanda 4:2 (2:2)
24-08-02 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:0
20-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ethiopie 0:1 (0:1)
18-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 3:2 (2:1)
15-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:0
12-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Erythrée 1:0 (0:0)
08-12-01 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Somalie 3:0 (1:0)
02-12-00 KAMPALA (Ouganda) Ethiopie vs. Rwanda 1:1 a.e.t (1:1, 1:0) 5:3 PSO
29-11-00 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 3:1 (1:1)
25-11-00 KAMPALA (Ouganda) Erythrée vs. Rwanda 1:1
22-11-00 KAMPALA (Ouganda) Rwanda vs. Kenya 2:1
19-11-00 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 3:2
30-10-00 LUSAKA (Zambie) Rwanda vs. Zimbabwe 1:0
29-10-00 LUSAKA (Zambie) Zambie vs. Rwanda 0:2
28-10-00 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Erythrée 1:0
15-07-00 BRAZZAVILLE (Congo) Congo vs. Rwanda 5:1 (3:0)
04-07-00 UKMERGE (Lituanie) Rwanda vs. Ouganda 2:0
02-07-00 UKMERGE (Lituanie) Rwanda vs. Congo 2:1
24-06-00 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 2:1
23-04-00 ABIDJAN (Cote d’Ivoire) Côte d’Ivoire vs. Rwanda 2:0 (1:0)
09-04-00 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Côte d’Ivoire 2:2 (0:1)
13-12-99 BLANTYRE (Malawi) Malawi vs. Rwanda 1:1
11-12-99 LILONGWE (Malawi) Malawi vs. Rwanda 1:1
07-08-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Burundi 0:0
03-08-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Kenya 0:0 a.e.t (0:0) 1:4 PSO
31-07-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 1:0
28-07-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Tanzanie 0:0
24-07-99 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Djibouti 4:1
16-08-98 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 0:0
01-08-98 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 5:0 (3:0)
06-07-98 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Tanzanie 2:2 (0:0)
19-11-96 KASSALA (Soudan) Kenya vs. Rwanda 2:1 (0:0)
07-11-96 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 3:2 (1:0)
17-08-96 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Ouganda 0:0
16-06-96 TUNIS (Tunisie) Tunisie vs. Rwanda 2:0 (1:0)
02-06-96 KIGALI (Rwanda) Rwanda vs. Tunisie 1:3 (0:1)
25-11-95 KAMPALA (Ouganda) Ouganda vs. Rwanda 0:0
25-11-86 NAIROBI (Kenya) Kenya vs. Rwanda 2:3 (1:2)