Ahabanza

www.ruhago-impitagihe.com

Hari uburyo bwinshi bwo kugeza no gusangira amakuru anyuranye ku batuye uyu mugabane wacu w’Isi. Rimwe na rimwe, umutwaro bwite w’umuntu ni umwe muri ubwo buryo.

Iyi mbata nabateguriye nahaye izina rya Ruhago-Impitagihe, n’urubuga rw’isakazamakuru n’ihererekanyamakuru. Rugamije kugira ngo twese abakunda umupira w’amaguru twibukiranye ibya kera byaranze uwo mukino mu Rwanda, tubitunganye, tubishyire hamwe, maze tujye tubigeza ku bantu bose bawukunda batigeze babimenya, ndetse tubyibutse n’ababyibagiwe. Basomyi mwese rero mukunda uwo mukino, mufite uruhare rukomeye muri uyu mushinga, niyo mpanvu mbafunguriye amarembo, kuko icyo nifuza ni uko iyi mbata yaba iy’abasomyi bose bashaka kugira icyo bageza ku bandi ku mateka y’uwo mukino.

Nizeye rero kuzabona inyandiko n’amakuru yanyu menshi muzi, bityo akazagera ku bandi basomyi, ariko ntimuzibagirwe kumbwira uko mwakiriye iyi site, ndetse no kunyungura inama ubudahwema, no kungezaho ibitekerezo byanyu bya kigabo mu kuyivugurura. Kandi nibyo koko ngo “hagira Imana ugira umugira inama“. Mbaye mbashimiye rero. Murakarama.

Kwisegura

Ibikubiye muri iyi site si amateka y’intavuguruzwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Oya! kubera ko bimwe nabitekererejwe n’abantanze kubona izuba, hakaba harimo bamwe batigeze babyandika cyangwa se ngo bafatwe amajwi n’amafoto kugirango bishobore kutwemeza ko inkuru iyi n’iyi ari imvaho koko, ariko ndemeza ko muri iyi mbata hakubiyemo ingingo z’ingenzi ku mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko ku makuru y’impamo mpagazeho ajyanye n’ubuzima bwanjye muri uwo mukino nongeyeho n’andi makuru menshi ya Ruhago nagiye nkusanya hirya no hino maze ngerageza kuyashyira hamwe ngo aduhishurire byinshi kuri uwo mukino. Ibyo byose rero ndizera ko bizafasha kujijura, ndetse no gushimisha abasomyi n’abandi bashakashatsi mu bucukumbuzi kuri uwo mukino, bityo bikazatuma n’izindi nzobere zizi ayo mateka, zusa iki kivi natangiye, zigashyira ahagaragara ibindi byinshi bazi, kandi ni mu gihe kuko abakunzi b’uwo mukino tubikeneye cyane. Ariko n’ukugira n’ingoga kubera ko abenshi bazi byinshi kuri uwo mukino, barabyina bavamo bakarushaho kuducika kubera gusaza no kuzindara, kandi ngo “utaganiriye na Se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze“.

Gushimira

Umunyarwanda yaravuze ati: “Ntawigira” ibyo birasanzwe, arongera ati: “inkingi imwe ntigira inzu” nibyo koko uyu murimo sinari gushobora kuwugonda (kandi biracyakomeza kuko iyi ari intangiriro), iyo ntagobokwa n’abandi, barimo inshuti n’abavandimwe, abakinnyi ba kera n’abubu, abafana n’abakunda umupira w’amaguru, abanyakiriye, nabo naganiriye nabo bose, n’abandi nashoboye kugeraho nkoresheje bya byuma bya kizungu, igihe cyose nabiyambaje, ibyo bazi ntibatinze kubimbwira kugirango babisogongeze ku bandi ngo nabo bunve uko biryoha….!!!!!! Mwese ndabashimiye mbivanye ku mutima, mukomere kandi mukomeze n’abanyu, aho muri hose. Mwarakoze cyane.