Turi bande

Nibyo koko sinatangira kubagezaho ibikubiye muri iyi site nabateguriye ntabanje kubibwira; ndibanda cyane ku buzima bwanjye bw’umupira w’amaguru.
Uwabateguriye kandi akabagezaho iyi site, yitwa Eraste NTIBITURA, yavukiye i Kigali Nyarugenge (Rwanda) taliki ya 9 Kamena 1968, kuva kera akaba ari umukunzi n’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Yatangiye gukina uwo mukino akiri muto nk’abandi bana benshi b’abanyarwanda bakina karere munsi y’urugo ..!!

Nyuma akomeza gukina mu marushanwa y’amashuri mato (école primaire) aho yigaga mu kigo cya gisirikare i Kigali  (aha aribuka ukuntu yakubitwaga iz’akabwana kubera gutaha bwije yatinze ku kibuga cy’umupira w’amaguru cyari hafi y’ishuri, ari kureba imyitozo y’ikipe yitwaga Panthères Noires no gutoragura imipira inyuma y’izamu rya ba goalkeeper Sabiti na Ngeze) !!!!

Mu mwaka w’i 1979 wari waritiriwe umwaka w’abana kw’isi, n’umwaka w’urubyiruko mu Rwanda, icyo gihe mu gihugu cyose urubyiruko rwarushijeho gufashwa no kwitabwaho, nuko muri urwo rwego, Eraste afatanyije n’urundi rungano rwe, bashinze ikipe y’umupira w’amaguru y’abana bato batarengeje imyaka 15 yitwaga (Les jeunes décidés) ayibera na Kapiteni maze mu mwaka ukurikiyeho 1980 itwara ibikombe by’irushanwa rya mbere mu Rwanda ry’amakipe y’abana bato (Reba ifoto hasi), Nyuma akomeza akina mu ikipe nkuru ya Les jeunes décidés yitwaga “Belle-vue” nyuma yaje kwitwa “Arabica sport”

Ibikombe bya Shampiyona ku kibuga cya Camp Kigali mu mwaka w'i 1980

1980 ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Camp-Kigali, umuhango wo gutanga ibikombe bya shampiyona zinyuranye zo muri uwo mwaka mu Rwanda.
Uhereye ibumoso : Rugirangoga Etienne (cap.wa Panthères Noires) muri diviziyo ya mbere, ukurikiyeho ni (Cap. wa Egena Sport) yari muri diviziyo ya kabiri, Gakire (Cap. wa Belle-vue na Arabica Sport), Mitsindo Fidèle (Cap. wa les jeunes décidés) Ntibitura Eraste (Cap. wa les jeunes décidés Junior.)

Hagati ya 1983-1989, uwo mukino w’umupira w’amaguru, yawukomereje aho yigaga mu mashuri yisumbuye muri ETO (Ecole technique officiele) ku kicukiro (reba ifoto hasi), no muri EFOTEC (Ecole de formation technique) i Kanombe (reba ifoto hasi), ndetse mu mwaka w’ 1989 ikipe yakinagamo y’iryo shuri ry’ i Kanombe itwara igikombe cy’irushwanwa ry’amashuri yisumbuye y’i Kigali, muri uwo mwaka kandi inatwara igikombe kiryo rushanwa ry’ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu Rwanda rwose. Ayo marushwanwa yose yari yateguwe neza cyane n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu magambo ahinnye (FERWAFA).

ETO 1986-1987

E.T.O. Kicukiro 1986-1987
Abahagaze uhereye ibumoso : Kalisa Innocent (yakinnye muri Rayon-Sport no mu Mavubi), Sendege Bernardin, Ntirugirimbabazi, Mujyakera Flodouald (Puma) yabaye n’umuzamu ukomeye wa Rayon sport, Kanyabutembo Protegène, Dusabeyezu Eustache(yakinnye muri Etincelles no muri Panthères Noires), Abote, Ntibitura Eraste (yakinnye muri Panthères Noires), Iraguha Emmanuel.
Abicaye uhereye ibumoso : Sudi, Théophas (yakinnye muri Rayon Sport), Rubingisa Protégène(Saruhara) yakinnye muri Kiyovu Sport, Sylvestre, Luc, Ngizwenayo Paul

Efotec 1988-1989Efotec-1988-1989

E.F.O.T.E.C. Kanombe 1988-1989

Ifoto y’iburyo . Abahagaze uhereye ibumoso: Ntibitura Eraste (yakinnye muri Panthères Noires), ………., Alphonse, Dusabeyezu Eustache (yakinnye muri Etincelles no muri Panthères Noires), Munyankindi Fideli (yakinnye muri Kiyovu Sport), Safali Willy (yakinnye muri Rayon Sport), Rubingisa Protegène (Saruhara) yakinnye muri Kiyovu Sport, Coach: Twizeyemungu Marcel.

Abapfukamye uhereye ibumoso: Antoine (yabaye umuzamu wa Rayon Sport), Kimenyi Jean de Dieu (yakinnye muri Mukura Sport), Cyicarano Alexis, Jean Baptiste, Alphonse (yakinnye muri Arabica Sport), Kamuleti, Bemeliki.

Akiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka w’i 1986, yatangiye no gukina mw’ ikipe yitwaga ARABICA yari mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ntibyatinze mu mpera z’umwaka 1988 ahita yimurirwa gukina mw’ ikipe nkuru yitwaga “PANTHERES NOIRES” yari muri cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, taliki ya 7 Mutarama 1990, yakinnye n’umukino wa nyuma finale wa shampiyona ya 17 y’umupira w’amaguru mu Rwanda maze icyo igikombe cyimuca mu myanya y’intoki gitwawe na Kiyovu Sport (reba ifoto).

Panthères Noires 07.01.1990

Panthères Noires kuri Stade “Amahoro” taliki ya 07/01/1990. ku mukino wa nyuma Finale wa shampiyona ya 17 y’u Rwanda.
Abahagaze uhereye ibumoso : MANASSE (Umufasha w’umutoza), POELMANS Franz (Umutoza), HAKIZIMANA Vita, NGANGO Laurent, NTIBITURA Eraste, DJIBEKAO Severyn, HAKIZIMANA François (Fara), NGABONZIMA Onesphore.
Abicaye uhereye ibumoso : MUNYANKINDI Elie, KABEZA, IDRISSA Juma Shadri, MUNYAKAZI Hassan, SAIDI Luseya.

Kuva mu mwaka w’1991 kugeza 2009, yakomereje uwo mukino w’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubutaliyani muri shampiyona z’amashuri ya Kaminuza (CUS-Univaq), no muri shampiyona za diviziyo zinyuranye mu makipe ya (L’Aquila-calcio, PGS Oratoriana-calcio, ASD-Pianola, Pitinium-calcio, ASD-San Gregorio calcio, ASD-Sangregoriese calcio: (ikipe ubu abereye umwe bayobozi b’icyubahiro). Muri iyo myaka kandi yabaye umutoza na kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru y’abanyeshuri b’abanyamahanga bo mu mashami atandukanye ya Kaminuza ya L’Aquila mu Butaliyani. (reba amwe mu mafoto hasi n’inkuru zimwerekeyeho mu binyamakuru byo mu Butaliyani by’icyo gihe)

04-11-1992 Il Centro   11-09-1992 Il Centro   01-02-1995 Il Messaggero   03-02-1995 Il Centro   08-02-1995 Il Centro

S.Gregorio 2003 S. Gregorio 2003

Mutarama 2003, ASD-S.Gregorio calcio, mu myitozo y’ ihugurwa (stage de football) ahitwa i Coverciano (Firenze)mu Butaliyani mu kigo mpuzamahanga aho ikipe y’igihugu cy’Ubutaliyani iba ikanahakorera imyitozo iyo yitegura amarushamwa.
Ifoto y’iburyo. Abahagaze uhereye ibumoso : D’Aurelio Luca, Toscaneli Roberto, Franchi Loreto, Alonzi Vincenzo, Decina Mauro, D’Ignazio, De Sanctis Massimo, Federico, Rispoli Stefano, Rapparelli Livio, Paiola Stefano, Morelli Massimo (Mister).
Abicaye uhereye ibumoso: Pio Camilo, Silvestri Tulio, Paiola Diego, Enzo, Ntibitura Eraste, Scimia Adolfo, Bonomo Mirco, Francescheli Fabio, De Angelis Fabio.

Burya ariko ngo “Aho umutindi yanitse ntiriva”, mw’ijoro ryo ku taliki ya 06/04/2009, umujyi atuyemo wa l’Aquila mu Butaliyani wakubiskwe n’impanuka y’umutingito w’isi, maze Imana ikinga akaboko ikomeza kumutiza ubugingo bwayo we n’umuryango we mugari, ariko uhitana abantu barenga 300, harimo benshi mu nshuti ze, icyo gihe kandi nibwo yiteguraga kubagezaho iyi site, maze bimwe mu bikoresho yakoreshaga byangizwa cyane n’uwo mutingito ibindi arabibura burundu, bituma yongera gusa nkutangira bundi bushya gutegura iyi mbata. Iyo mpanuka rero yatumye n’imirimo yari ashinzwe yakoraga muri uwo mujyi wa l’Aquila mu byerekeye “IT-Advanced Security Tecnology” ayikomereza mu mujyi w’i Genève mu Busuwisi, maze kuva mu 2011 na wa mukino w’umupira w’amaguru awukomereza muri shampiyona y’icyo gihugu ya ba “Amateurs” mu makipe  ya “US Colorado” (2011) no muri  “FC Vernier” (kuva 2012 kugeza ubu)  y’i Genève.

Mu gihe amakipe menshi yabimusabaga, kuva kera uwo mukino akunda yahisemo kutawugira umwuga, ariko birakwiye ko iyo umuntu abonye akanya “Nyuma y’umurimo ari ukwidagadura da”….!!!!!!!!!

Eraste Ntibitura akina n'abahungu be, uwo ku cyumweru wo gutara inyota...!!!!!

Eraste NTIBITURA