Kugeza magingo aya, nta nkuru y’impamo itwemeza umunsi nyawo umupira w’amaguru wagereye mu Rwanda. Gusa dukurikije inyandiko zatangajwe na bamwe mu bakurambere bacu; bemeza ko uwo mukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda wazanywe n’abamisiyoneri b’abadage ku ngoma y’umwami MUSINGA wategetse u Rwanda kuva mu w’i 1896 kugeza 1931. Uwari kw’isonga ryabo ba misiyoneri ba Kiriziya Gatolika yari Padiri SCHUMACHER umudage wabaga i Kabgayi. Imihango yo kwerekana uwo mukino mushya yabereye i Nyanza ahari umurwa mukuru w’ubwami icyo gihe, nuko umwami MUSINGA n’abafasha be bakirana ibyishimo byinshi uwo mukino mushya w’umupira w’amaguru.
Mu banyarwanda bambere bakojeje ikirenge kuri “ruhago” havugwa cyane Shefu NSHOZAMIHIGO umuhungu w’umwami RWABUGIRI ndetse ngo ni nawe munyarwanda wa mbere wateye igitego mu izamu igihe bari mu myitozo i Kabgayi. Undi mukinnyi wari ukomeye icyo gihe twavuga n’uwitwa MABONEZA Ferederiko (reba ifoto hasi) wakinaga mu ikipe y’Amagaju kwa shefu RUTAREMARA Rwugubugi rwa Ngenzi w’i Kibeho na KAREMERA Karawudiyani wakinaga mu maregure ya Mutara wa 3 RUDAHIGWA.

Umusaza MABONEZA Ferederiko wabaye umukinnyi ukomeye umupira w’amaguru ugitangira mu Rwanda.
(Yitabye Imana taliki ya 11/04/2013)
Mu mwaka w’i 1928, RUDAHIGWA (umuhungu w’umwami MUSINGA) amaze kugirwa Shefu wo mu Marangara mu nkengero za Kabgayi (Ngobyi y’umupira w’amaguru), yakomeje kugirana umubano mwiza nabo ba misiyoneri ba Kiriziya Gatolika bityo arushaho kumenya no gukunda ndetse no gushyigikira uwo mukino mushya mu Rwanda.
Mu w’i 1931 RUDAHIGWA yasimbuye Se MUSINGA wari umaze gukurwa ku bwami n’abazungu, maze yimikwa kw’izina ry’ubwami rya Mutara III (1931-1959) kuri iyo ngoma rero nibwo hashinzwe amakipe hirya no hino mu gihugu, amenshi akaba yari ashingiye ku mitwe y’ingabo cyangwa se abataramiraga ku mugoroba kuba shefu babo :
Muri ayo makipe twavuga nk’ Amagaju yo kwa shefu RUTAREMARA, Amaregure y’umwami Mutara III RUDAHIGWA, Amasata yo kwa shefu NKURANGA ku Gasoro na Mutende hafi y’i Nyanza.
Andi makipe yakurikiyeho yabaga ari ay’ibigo by’aba misiyoneri gatolika: nk’Ingabo nziza z’i Kabgayi kwa padiri SCHUMACHER, buri kipe kandi yabaga ifite indirimbo yayo, abakinnyi baririmbaga mbere na nyuma yo gukina. Icyo gihe ayo makipe yakinaga hagati yayo imikino myinshi ya gicuti ndetse rimwe na rimwe no mu rwego mpuzamahanga n’amakipe y’i Bujumbura-Burundi na Bukavu-Congo ex-Zaire, (ibi byanditswe no muri za Kinyamateka zo mu myaka ya 1940-1950).
Mu mwaka w’i 1959 habaye byinshi mu mateka y’u Rwanda : umwami Mutara III RUDAHIGWA amaze gutanga (kwitaba Imana), yasimbuwe na Kigeli wa V NDAHINDURWA, kuri iyo ngoma nyuma haje gutangira invururu nyinshi mu gihugu, ndetse biza kujyana n’ibikorwa bibi by’ubwicanyi hagati y’abanyarwanda. Ibyo byatumye muri uwo mwaka haba Revolisiyo yo muri 59, ubutegetsi buhindura isura, Umwami Kigeri V NDAHINDURWA arananirwa arahunga ava mu gihugu, maze ku taliki ya 28 Mutarama 1961 u Rwanda ruba Repubulika, bityo ubwami bucibwa burundu mu Rwanda. Ku taliki ya 25 nzeri 1961 habaye itora rya Kamarampaka nuko icyo cyifuzo cya Repubulika ariyo soko ya Demokarasi kirahama, maze taliki ya 1 Nyakanga 1962 Umuryango w’ubumwe bw’isi (ONU) itangaza ubwigenge bw’u Rwanda. Ibyo byose rero byatumye ya makipe menshi y’umupira w’amaguru yari yarashingiwe i Nyaza mu ndiri y’ubwami yose atongera kuboneka, maze uwo mukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda usa nkaho wibagiranye pe.
Nyuma yaho u Rwanda ruboneye ubwigenge hatangiye kuza agahenge, nibwo mu myaka yakurikiyeho hagati ya (1962-1969), andi makipe mashya yongeye kuvuka, maze abakunda uwo mukino bongera kubona akanya ko kwihitiramo no kogeza amakipe yabo mu mikino y’amarushamwa anyuranye yariho icyo gihe.
Amenshi muri ayo makipe yatangiye afite andi mazina nyuma aza kuvamo za: Mukura victoire sport y’i Butare (1963), Kiyovu sport y’i Kigali (1964) mbere yitwaga Kigali sport, Standard-Rwinkwavu y’i Kibungo (1964), Rayon sport y’i Nyanza-Butare (1965), Panthères noires y’i Kigali (1965) na Espoir football club y’i Cyangugu (1969).
(1970) Umupira w’amaguru mu Rwanda mu mpera z’umwaka w’i 1970 nibwo watangiye kugira abakinnyi b’imena mu cyongereza bita “Stars” bigasobanura “inyenyeri zigitanga urumuri” Abo bakinnyi bari bafite imikino irangwa n’ubuhanga ! amacenga, amashoti n’umuvuduko udasanzwe. Amakosa menshi nko kwiharira umupira ukawupfusha ubusa ntibyakundaga kuboneka. Rimwe na rimwe ndetse ikibuga cyababanaga gito, kandi umupira umukinnyi yawirukankagaho akawushakisha nk’umuhigi. Muri icyo gihe umupira ntago wari ibikino gusa ahubwo wari “ishyaka”
(1980) Mu myaka yaza 80, umupira w’amaguru mu Rwanda watangiye gutera imbere mu rwego rw’ubumenyi mu gifaransa bita (tactiques) no mu rwego rw’uburyo-ngiro mu gifaransa bita (technique).
Ubwo bumenyi (tactiques) bugaragazwa n’ukuntu abakinnyi babifashijwemo cyane n’abatoza babo bitwara neza ntibatsindwe, bagashishoza bakitegereza neza uko umukino uri kugenda n’icyo bashobora guhindura bitewe n’ingufu z’ikipe bahiganwa ndetse basatira izamu n°1 ari we “goal-keeper” umunyezamu agahura n’ingorane.
Naho uburyo-ngiro (technique) bugaragara iyo umukinnyi akoresha icyo ashaka umupira ariko agamije iteka kuwugumana cyangwa kuwutanga akurikije nanone aho mugenzi we ahagaze cyangwa se amweretse kugirango nawe agere ku ntego yo gutsinda.
(1990) Mu myaka yaza 90, umupira w’amaguru mu Rwanda wakomeje gutera intambwe igaragara, ariko ugenda uhura n’ingorane nyinshi kubera ibibazo by’umutekano muke, byatewe n’intambara yatangiye mu gihugu kuva taliki ya 1 ukwakira 1990 igakaza umurego no myaka yakurikiyeho, ibyo byatumye ndetse u Rwanda rubura benshi mu bakunda uwo mukino, abakinnyi, abafana, n’abandi….. ariko cyane cyane abasore n’inkumi bari bakiri bato bashoboraga kongera ingufu mu mupira no kuzavamo abasimbura b’abakinnyi bari batangiye gusaza no kuvanamo akabo karenge. Abo bose badutanze kuyitaba Imana ikomeze ibahe iruhuko ridashira.
(2000) Mu mpera z’umwaka wa 1999 no mu myaka y’ i 2000 nibwo umupira w’amaguru mu Rwanda wongeye kugarura agahenge ndetse ukomeza gutera intambwe igaragara bituma ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” mu mwaka w’i 1999 itwara igikombe cy’ibihugu by’afurika yo hagati n’iburasirazuba CECAFA (itsinze ikipe ya Kenya ibitego 3 kuri 1), mu mwaka wa 2000 itwara igikombe cya COMESA (Afrique Orientale et Australe), ndetse mu myaka ya 2003, 2005, 2007, 2009 na 2011 igera no ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA. Bityo bikomeza kuyihira ku buryo mu mwaka w’i 2004 “Amavubi” yatsindiye bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuruhagararira mu mikino ya nyuma y’irushamwa mpuzamahanga ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) ryabereye mu gihugu cya Tuniziya mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2004 ndetse inabyitwaramo neza uko ishoboye maze ihesha igihugu ishema, kuko yavuye muri iryo rushanwa itsinzwe rimwe na Tuniziya ibitego 2 kuri 1 (Reba vidéo hasi), inganya rimwe na Guinée igitego 1 kuri 1, itsinda rimwe ikipe ya RDC ya Congo igitego 1 ku busa. [jwplayer mediaid=”1064″]
Iyo turebye ariko nanone umwanya u Rwanda rufite kw’isi mu by’umupira (dore ko mu mwaka wa 2013 rubarizwa ku mwanya wa 97 kw’isi, no ku mwanya wa 24 muri Afurika) dusanga hari ibihugu byinshi by’umugabane w’Afurika biri imbere cyane. Twavuga nka Cameroun, Sénégal, Nigeria, Egypte, Afrique du Sud, Tunisie, Zambie, Cote d’Ivoire, Ghana, Algérie, Libye, Maroc, Mali,……………… Ibyo ariko ntibikwiye guca intege Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ahubwo bigomba kurushaho kuritera akanyabugabo, kuko kuba ikipe y’igihugu “Amavubi” yabona umwanya uhanitse igakina umukino wa nyuma (finale) w’igikombe cy’umugabane w’Afurika cyangwa cy’umugabane w’Isi, twese abakunda umupira w’amaguru turabyifuza kandi byadushimisha.
Inzira rero iracyari ndende kugirango amakipi y’u Rwanda azakomeze atere imbere, kandi anaheshe igihugu ishema by’umwihariko mu marushanwa anyuranye yo mu nzego mpuzamahanga muri uyu mukino w’akataraboneka kandi wa mbere ukunzwe kw’isi yose wiskwe “UMUPIRA W’AMAGURU”. Ari abakinnyi, Abashyigikiye n’Abakunda umupira bakanawureba, bakomeze bakore batikoresheje, mu mupira habamo ubukungu n’ubumenyi bwinshi, bakomeje kugira umurava wo gushishoza no gushakashaka neza, ntacyatuma batagera kuri uwo mutungo. Kandi burya imikino yose inyuranye ihuza abantu bagakina, bakishima, bagaseka, bakidagadura, ni na Gahuzamiryango (muri macye ni “isoko y’akanyamuneza”), dore ko twese abanyarwanda tunabikeneye cyane.