1. Igikombe cya Pasika
Dore uko amakipe yagiye atwara icyo gikombe :
1980 : Mukura Victory sport.
2. Igikombe cya Pentecôte
Dore uko amakipe yagiye atwara icyo gikombe :
1981 : Mukura Victory sport
1982 : Mukura Victory sport
1992 : Rayon Sport
3. Igikombe cy’uwa gatanu Nyakanga abenshi bitaga : « Igikombe cy’Umubyeyi »
Irushanwa ry’icyo gikombe ryari rikomeye kandi rikunzwe cyane mu Rwanda. Ryatangiye bwa mbere mu mwaka w‘i 1975, icyo gikombe cyari cyaritiriwe umukuru w’igihugu w’icyo gihe « Nyakubahwa Général-Major HABYARIMANA Juvénal » (Reba ifoto)
Umukino wa nyuma (bita final mu gifaransa) wabaga taliki ya 5 nyakanga ya buri mwaka, umunsi mu Rwanda hose bibukiragabo isabukuru y’imyaka ya Repubulika ya kabili imaze ishinzwe. Ikindi kandi nuko ikipe yatwaraga icyo gikombe niyo yahagariraga u Rwanda mw’irushanwa mpuzamahanga ry’Afurika, ry’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwabo, akandi karusho nuko kugirango icyo gikombe ugitware burundu, ikipe yagombaga kugitsindira byibuze inshuro eshatu.. Dore uko amakipe yagiye agitsindira :
1975 : Kiyovu sport
1976 : Rayon Sport
1977 : Ntago cyakiniwe
1978 : Mukura niyo yegukanye icyo gikombe itsinze Rayon Sport ibitego 5 kuri 1
1979 : Rayon Sport niyo yegukanye icyo gikombe itsinze Panthères Noires ibitego 3 kuri 1
1980 : Panthères Noires niyo yegukanye icyo gikombe itsinze Rayon Sport ibitego 2 kuri 1
1981 : Panthères Noires
1982 : Rayon Sport niyo yegukanye icyo gikombe itsinze Panthères igitego 1 ku busa kuri stade ya Camp Kigali. Bityo Rayon Sport iba iyambere mu gutwara burundu icyo gikombe, ndibuka abafana baririmba icyo gihe ngo : Rayon sport nziza, kimwe zero Rayon sport nziza,……….
1983 : Panthères Noires
1984 : Panthères Noires niyo yegukanye icyo gikombe itsinze Eclair Sport. Icyo gihe habaye ibintu bidasanzwe : iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 1 kuri 1, bongeraho iminota 30, birananirana amakipe yombi akomeza kunganya 1-1, byabaye ngombwa ko batera penaliti, maze amakipe yombi yinjiza penaliti 8 kuri 8, umusifizi yahise ahagarika gukomeza gutera izo penaliti kubera ko bwari bwije kandi nta matara yari ku bibuga icyo gihe.
Uwo mukino waje gusubirwamo nyuma y’icyumweru maze Panthères Noires itsinda Eclair ibitego 2 kuri 0
1985 : Kiyovu Sport niyo yegukanye icyo gikombe itsinze Etincelles ibitego 2 kuri 1kuri stade régional i Nyamirambo (Reba ifoto hasi). Mbere yo kugera kuri uwo mukino wa nyuma ikipe ya Kiyovu yari yavanyemo biyigoye cyane ikipe ya Eclair sport mu mukino wa demi-final wabereye nawo kuri stade régional y’i nyamirambo.

Taliki ya 5/7/1985, kuri Stade Régionale Nyamirambo, bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu bishimira igikombe « Trophée HABYARIMANA Juvénal » bari bamaze gutsindira. Uhereye iburyo ugana ibumoso : KARERA Hassan, MUVALA Valens (ufashe umufuniko w’igikombe), GASHEREBUKA Bosco (wicaye akoze ku mupira), inyuma ye ni Materne,………., uwicaye afashe igikombe ni MAHAME, inyuma ye ni BICAMUMAKARA Kiki, uhagaze inyuma ni RUBINGISA Protegène Saruhara
1986 : Mukura niyo yegukanye icyo gikombe itsinze ikipe ya Panthères Noires ibitego 2 kuri 1 kuri stade régional i Nyamirambo. (Reba ifoto)
1987 : Panthères Noires niyo yegukanye icyo gikombe itsinze ikipe ya Mukura igitego 1 kuri 0. Icyo gitego cyatsinzwe n’umukinnyi w’umuhanga muri ba rutahizamu b’ibisamagwe b’icyo gihe witwa BOUMEDIENNE Nicolas aherejwe umupira mwiza cyane n’umuvandimwe we NAPOLEON Constantin. Bityo Panthères itwara burundu icyo gikombe. Uwo mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera taliki ya 1/7/1987 umunsi mu Rwanda hose bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge, ari nabwo iyo stade yari iya mbere mu Rwanda muri urwo rwego yatahagwa.(Reba vidéo).
[jwplayer mediaid=”1475″]
1988 : Etincelles niyo yegukanye icyo gikombe itsinze ikipe ya Kiyovu igitego 1 ku busa. Icyo gitego cyatsinzwe n’umukinyi wari ukomeye cyane mu b’imbere ba Etincelles witwa BAKARI Yussouf. (Reba vidéo).
[jwplayer mediaid=”1474″]
1989 : Rayon Sport
1990 : Mukura Victory Sports
1991 : Ntago cyakiniwe
1992 : Mukura Victory Sport
1993 : Rayon Sport
1994 : Nticyakiniwe