{"id":34,"date":"2013-02-11T17:25:55","date_gmt":"2013-02-11T16:25:55","guid":{"rendered":"http:\/\/ruhago-impitagihe.com\/?page_id=34"},"modified":"2013-06-09T12:05:12","modified_gmt":"2013-06-09T10:05:12","slug":"umwirondoro-wa-bamwe-mu-bakinnyi-bimena-bo-hambere","status":"publish","type":"page","link":"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/rw\/umwirondoro-wa-bamwe-mu-bakinnyi-bimena-bo-hambere\/","title":{"rendered":"Umwirondoro wa bamwe mu bakinnyi b\u2019Imena bo hambere"},"content":{"rendered":"<p><i>Imyaka imaze kuba myinshi abakinnyi b\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda baherwa ibyivugo ku bibuga by\u2019umupira byo mu Rwanda ndetse nibyo mu mahanga.<\/i><\/p>\n<p><i>Nashoboye kugenderera no kuganira na bamwe mu bakinnyi b\u2019Imena bo hambere, abandi mbageraho nkoresheje itumanaho, ndetse bamwe banangezaho andi makuru ya bagenzi babo bakinannye kera. Abenshi ubu bacyuye igihe, abandi barigendegeye batuvuyemo, bose Imana ibakomeze aho bari hose.<\/i><\/p>\n<p><i>Nzakomeza kugenda mbagezaho buhoro buhoro, umwirondoro w\u2019abandi bakinnyi b\u2019imena ba kera, uko nanjye bizagenda binshobokera, kuko kubageraho no kubona amakuru yabo bitoroshye na gato, dore ko ubu muri ibi bihe turimo, benshi batatanye hirya no hino ku mugabane w\u2019isi yose.<\/i><\/p>\n<h2>ABANYEZAMU<\/h2>\n<h3><em>NTACYABUKURA Sabiti<\/em><\/h3>\n<p>Nyakwigendera NTACYABUKURA abakunda umupira w\u2019amaguru bazi cyane kw\u2019izina rya SABITI n\u2019umwe mu banyezamu ba mbere b\u2019ibihangange mu mateka y\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda.<\/p>\n<p>Yavukiye i Cyangugu, mu muryango w\u2019abahanga\u00a0 n\u2019abakunzi b\u2019umupira w\u2019amaguru kuko avukana mu nda imwe na HAKIZIMANA Sabiti abakunda umupira w\u2019amaguru bazi cyane kw\u2019izina rya \u201cMAITRE\u201d, n\u2019abandi bavandimwe nabo babaye abakinnyi ba ruhago mu Rwanda.<\/p>\n<p>Sabiti rero yakuze akunda imikino myinshi ariko cyane cyane umupira w\u2019amaguru nk\u2019abandi bana benshi bari baturanye muri quartier. Yatangiye gukina yiga mu mashuri abanza i Bukavu, ariko icyo gihe ntago yakinaga mw\u2019izamu, yari afite ishyaka ryinshi ku buryo kugira ngo atangire gukina mw\u2019izamu ni uko iyo babaga bagiye gukina n\u2019andi makipe y\u2019abana bato bari baturanye, uko ikipe ye yatsindwaga igitego byaramubabazaga cyane, agahita afata icyemezo cyo kujya mu izamu ntibongere gutsindwa, urwo rukundo n\u2019ishyaka ryo kurwana ku kipe ye harimo n\u2019akarusho kuko abari bayigize bose bavukaga mu muryango umwe wa Sabiti.!! Ni uko yatangiye anakomeza gutyo gukina mu izamu ry\u2019ikipe y\u2019ishuri (Athen\u00e9e d\u2019Ibanda muri Congo) aho yigaga, akomeza gutyo, arazamuka akajya akinira ikipe zo muri quartier, akomeza kugaragaza ubuhanga bwe.<\/p>\n<p>Amaze kujya mu gisirikare, yatangiye gukina mw\u2019 ikipe y\u2019ishuri yigagamo rya ba sous-officier \u00a0i Butare. E.S.O. Nyuma y\u2019imyaka ibiri, ubwo hari muri 1970 nibwo yimuriwe mu kigo cya gisirikare i Kigali maze atangira gukina muri Panth\u00e8res Noires, ayikinamo anayitangira bihebuje imyaka 12 yose, muri iyo myaka kandi ni nabwo yagiye ahamarwaga inshuro nyinshi mu ikipe y\u2019igihugu \u201cAmavubi\u201d.<\/p>\n<p>Muri 1982 avuye mu gisirikare, yagiye gukina muri Rayon Sport, aza kureka uwo mukino yakundaga cyane agize ibyago kuko yaje kuvunika ari mu myitozo, bimuviramo guhagarika burundu gukina. Ibyo ntibyamuciye intege ariko kuko yakomeje gukunda uwo mukino ndetse nyuma aza no kuba Umutoza wungirije wa Rayon Sport. Mu Rwanda abanyezamu bageze mu rwego yagezemo ni bake cyane. Sabiti yari igihange pe.<\/p>\n<h2>ABINYUMA (DEFENSEURS)<\/h2>\n<h3><em>HAKIZIMANA Sabiti Ma\u00eetre<\/em><\/h3>\n<div id=\"attachment_337\" style=\"width: 310px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/Maitre.jpg\"><img aria-describedby=\"caption-attachment-337\" loading=\"lazy\" class=\"size-medium wp-image-337 \" alt=\"Maitre\" src=\"http:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/Maitre-300x225.jpg\" width=\"300\" height=\"225\" srcset=\"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/Maitre-300x225.jpg 300w, https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/Maitre.jpg 960w\" sizes=\"(max-width: 300px) 100vw, 300px\" \/><\/a><p id=\"caption-attachment-337\" class=\"wp-caption-text\">(2012) Maitre kuri stade ya Camp Kigali ikibuga yanakiniyeho imyaka myinshi ubwo yari muri Panth\u00e8re Noires.<\/p><\/div>\n<p>Uwo mukinnyi kabuhariwe mu ba kabiri b\u2019ikipe ya Etoile filante, muri Panth\u00e8res Noire ndetse no mw\u2019ikipe y\u2019igihugu \u201cAmavubi\u201d ni umuntu ukunda kwibera iwe, usanga yibereyeho mu mahoro, yagumanye invugo ye ya kera itaryarya ituma akomeza kuba Indatwa ku bakunzi b\u2019umupira w\u2019amaguru, benshi ndetse nanubu bakaba ari we bafataho icyitegerezo, rwose ni umuntu utangaje pe. Njye nagize n\u2019amahirwe yo kumumenya by\u2019umwihariko kuko twakinannye mu b\u2019inyuma ba Panth\u00e8res mu myaka\u00a0ya 1988-1990 ambera impfura na mwarimu wanjye anyigisha byinshi mu mupira w\u2019amaguru, ndetse na maillot ye ya numero 4 yambaraga ninjye yari yarayiragije kuyambara mu gihe yabaga atashoboye gukina. Mboneyeho umwanya wo kongera kumushimira.<\/p>\n<p>HAKIZIMANA Sabiti (Ma\u00eetre) yavukiye i Cyangugu, akaba umwe mu bakinnnyi batangiye gukina umupira mu makipe akomeye mu Rwanda akiri muto cyane, ariko afite ubwitange bwinshi kandi bukomeye. Yatangiye gukina umupira nk\u2019abandi bana bose bo muri quartier aho bari batuye, akagira n\u2019amahirwe kuko yavukiye mu muryango w\u2019abakunzi n\u2019abahanga muri uwo mukino, niwe bucura bwo mu muryango wa Sabiti. Ibyo byatumye nawe agira akete ndetse agira n\u2019amahirwe kuko bakuru be na babyara be bakomeje kumutera inkunga mbese umuryango we wose wari umwihariko mu mupira w\u2019amaguru ku buryo mu biruhuko abo bavandimwe be bakoraga ikipe imwe bakajya gukina n\u2019abandi bana bo muri quartier maze rukambikana.<\/p>\n<p>Mu mwaka w\u2019i 1978 nibwo yatangiye gukina mu kipe ya Panth\u00e8res Noires avuye mu kipe yitwaga Etoile Filante, \u00a0yari igizwe n\u2019abasore babaga i Kigali ariko bakomokaga i Cyangugu. Muri uwo mwaka kandi nibwo yahamagawe bwa mbere gukina mw\u2019ikipe y\u2019igihugu \u201cAmavubi\u201d amaze umwaka umwe gusa akina muri diviziyo ya mbere.<b><i><\/i><\/b><\/p>\n<p>Urwibutso rwiza rutamuva ku mutima afite muri uwo mwuga wo gukina nuko umupira w\u2019amaguru, wamufashije cyane mu mibereho ye yose, yaratembereye, yarakunzwe, yaritanze yabayeho neza pe, yagiye gukina mu bihugu byinshi bya Afurika nka Tuniziya, Burundi, Congo, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Somaliya, Egypte, Kameruni, Djibouti, Etiyopiya, \u2026\u2026 mu bihugu by\u2019i Burayi yagiye gukina mu Bubiligi, Ubufaransa no mu Bwongereza.<\/p>\n<p>Maitre yahagaritse gukina burundu ku mugoroba w\u2019i taliki ya 21\/03\/1990 agize ibyago kuko yavunikiye kuri Stade amahoro i Remera \u00a0ubwo ikipe ye Panth\u00e8res-Noires yari amazemo imyaka 12 yose, yakinaga umukino wa gicuti n\u2019ikipe ya Rayon Sport. Aha nababwira ko icyo gihe nari iruhande rwe dukinana mu binyuma ba Panth\u00e8res Noires, mu gihe yarwanaga kw\u2019izamu rye Maitre yaje gusatirwa cyane n\u2019umukinnyi wa Rayon Sport witwa Lisala Tanganyika maze agira ibyago avunika ukuguru kw\u2019iburyo (double fracture Tibia+Peron\u00e9e). Uretse ububabare bwiyo mpanuka, ikindi cyamubabaje cyane nuko yaretse umupira w\u2019amaguru avunitse kandi yarashakaga gukomeza gukina igihe gito hanyuma agakora umuhango wo gusezera mu byishimo. Ibyo rero ntibyamushobokeye nanubu biracyamubabaza kuko gukina umupira w\u2019amaguru yunva atarabigejeje aho yifuzaga kubigeza.<\/p>\n<h2>ABO HAGATI (MILIEU)<\/h2>\n<h3><em>HATEGEKIMANA Jean N\u00e9pomusc\u00e8ne<\/em><\/h3>\n<p>Uyu mukinnyi wari umuhanga cyane mu bo hagati b\u2019ikipe ya \u201cEclair Sport\u201d \u00a0no mu kipe y\u2019igihugu \u201cAmavubi\u201d yavukiye i Lubumbashi muri Kongo (Zaire ya kera), aho ababyeyi be bari barimukiye nk\u2019abandi banyarwanda benshi muri iyo myaka, bajyaga gukora akazi muri Compagnie yacukuraga amabuye y\u2019agaciro bitaga GECOMINE, mbere yaho yitwaga UMHK (Union Miniere du Haut Katanga). Aracyakunda kuganira, aseka yitonze cyane, akurikiranya amagambo mu kinyarwanda cyiza cyivanze n\u2019igifaransa, yakomeje umubano, urukundo, no gufasha abantu byamuranze kuva kera, mu gihe yavuraga kandi yita ku barwayi mu murimo we w\u2019ubuganga yakoraga mu bitaro by\u2019i Kanombe. Hari benshi bamukesha ubuzima, nanubu bakomeje kumushimira.<\/p>\n<p>Yatangiye gukina umupira w\u2019amaguru akiri muto nk\u2019abandi bana benshi babyirukanye aho yari atuye mu mujyi witwa Kipushi muri Kongo, akaba yali aturiye stade y\u2019ikipe yitwaga Kipushi FC, ibyo byatumye akura abona abakinyi biyo kipe bitoza, bityo agira amahirwe yo gutangira gukunda vuba uwo mukino, maze akomeza kuwukina no mu mashuli mato, nyuma awukomereza mu mashuri yisumbuye i Kabgayi mu Rwanda aho yigaga icyo gihe.<\/p>\n<p>Arangije icyiciro cya mbere cy&#8217;amashuri yisumbuye i Kabgayi yaje gukomereza icyiciro cya kabiri i Kigali, maze hagati ya 1975-1979\u00a0 akina mw\u2019ikipe yitwaga \u201cFoudres FC\u201d yari mu cyiciro cya kabili, iyo kipe kandi ikaba yari iya kabiri ya Pantheres Noires. Mu mpera z\u2019 ukwezi kwa 12 muw\u2019i 1980 yatangiye gukina mw\u2019ikipe ya gisirikare y\u2019ikigo cy\u2019i Kanombe yitwaga \u201cEclair Sport\u201d yambaraga akenshi imyenda y\u2019umukara n\u2019umweru. Mu kwezi kwa 3\/1981 nibwo yahamagawe bwa mbere gukina mw\u2019ikipe y\u2019igihugu \u201cAmavubi\u201d ubwo kandi no mu myaka yakurikiyeho yakomeje guhamagarwa mu mavubi ari mu mikino ya gicuti no mu marushanwa mpuzamahanga muri Uganda, i Berlin no muri Rhenani Palatina mu Budage, muri Congo(ex-Zaire), Algerie,Tunisie.<\/p>\n<p>Urwibutso rwiza rutamuva ku mutima afite muri uwo mwuga wo gukina, nuko icyo gihe yakinaga ngo umupira w\u2019amaguru wahuzaga imbaga z\u2019abantu benshi, ali abasaza, abakecuru, abasore, inkumi n\u2019abana. Ngo wabonaga ko abanyarwanda bishimye cyane. Urundi rwibutso rwiza atazibagirwa, ni umukino wa nyuma final y\u2019igikombe cy\u2019uwa 5 nyakanga 1984 bakina na Panth\u00e8res Noires kuri Stade National y\u2019i Nyamirambo. Yatsinze igitego cyiza cy\u2019umutwe kuri corner yari itewe neza cyane na mugenzi we Nsengumukiza, maze umunyezamu NGEZE wa Panth\u00e8res awusanga mu nshundura, ubwo kandi Panth\u00e8res yali ifite igitego kimwe Eclair ifite ubusa. ( aha nabibutsa ko icyo gitego cyatumye uwo mukino urangira amakipe yombi anganya\u00a01-1 maze\u00a0ibyakurikiyeho mubyisomere hejuru mu gika cy&#8217;igikombe cy&#8217;uwa 5 nyakanga 1984 kuko habaye ibintu bidasanzwe mu mateka y&#8217;umupira w&#8217;amaguru mu Rwanda).<\/p>\n<p>Hategekimana Jean N\u00e9pomusc\u00e8me yambwiye ko, ibihe byiza muri uwo mukino yabigize hagati ya 1981-1986, icyo gihe yakinaga umupira mwiza cyane muri Eclair sport yari abereye na Capitaine, ahamarwaga na kenshi gukinira ikipe y\u2019igihugu \u201cAmavubi\u201d, yaje guhagarika gato uwo mukino avunitse ino ry\u2019igikumwe cy\u2019iburyo (fractures multiples), akandagiwe na mugenzi we Ruzindana Louis wakiniraga Mukura, icyo gihe bari mu myitozo y\u2019Amavubi, ku kibuga cy\u2019umupira w\u2019amaguru ku kimihurura. Amaze gukira yakomeje gukina, ariko nyuma yaje guhagarika burundu uwo mukino yakundaga cyane bimugwiriye kuko umukino wa nyuma yawukinnye taliki ya 09\/11\/1986 mu gihe ikipe ye Eclair yakinaga na Mukungwa sport mu Ruhengeri maze banganya 2 kuri 2. Agarutse mu kigo cya gisirikare i Kanombe yagombaga gukomeza imirimo yari ashinzwe dore ko yari n\u2019Umuparakomando ukomeye, maze taliki ya 12\/11\/1986 nkuko byari bimenyerewe yakomeje imyitozo ye yo kumanukira mu mutaka, ariko muri icyo gitondo ntibyamuhiriye kuko yasimbutse maze akagwira agasindu k\u2019umuswaswa, akaguru k\u2019ibumoso ntikafata neza hasi, yumva igufa rirakonyotse aravunika (fracture peron\u00e9e), ahegera mu kabumbampori. Ububabare bw\u2019iyo nvune bwatumye asezera burundu gutyo ku mupira w\u2019amaguru agifite ubushake bwinshi bwo gukina maze biramubabaza cyane, dore ko yarataragera no ku myaka 30 y\u2019amavuko. Nuko amaze koroherwa akomeza akazi ke, ndetse asubira mu mashuli ya kaminuza i Butare kwiga ahabonera dipl\u00f4me mu by\u2019umwuga wa Biologie.<\/p>\n<h2>ABIMBERE (ATTAQUANTS)<\/h2>\n<h3><em>NSHIMYUMURWA D\u00e9nis<\/em><\/h3>\n<p><a href=\"http:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/Nshimyumurwa-D\u00e9nis.jpg\"><img loading=\"lazy\" class=\"size-medium wp-image-423 aligncenter\" alt=\"Nshimyumurwa D\u00e9nis\" src=\"http:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/Nshimyumurwa-D\u00e9nis-224x300.jpg\" width=\"224\" height=\"300\" srcset=\"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/Nshimyumurwa-D\u00e9nis-224x300.jpg 224w, https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/Nshimyumurwa-D\u00e9nis-766x1024.jpg 766w\" sizes=\"(max-width: 224px) 100vw, 224px\" \/><\/a><\/p>\n<p>NSHIMYUMURWA Diyoniziyo (bagenzi be bitaga \u201c<b>Intare y\u2019ibibuga<\/b>\u201d) yabaye umukinnyi kabuhariwe muri Espoir y\u2019i cyangugu no muri \u201cPanth\u00e8res Noires\u201d ndetse no mu ikipe y\u2019igihugu \u201cAmavubi\u201d mu myaka ya 1960-1970-1980. Ni umuntu mugufi ufite indoro ihamye, ubwanwa buke, invi nkeya, amaguru magufi atuma arushaho kugira ingingo zigororotse atereyeho umubiri uharaze imirya. Akaba agira isuku cyane, duherukana mu mwaka w\u20191990 atuye hafi ya Stade R\u00e9gional i Nyamirambo Kigali, ni nabwo iyo foto mubona yafotowe. Iwe ibintu byose byari ku murongo, hafi ya firigo hagemetse imitako myiza ya kinyarwanda, ku kabati hari ibitabo yasomaga muri iyo minsi bya Konsalik ndetse nibya Robert Ludlum, naho hanze ku mbuga imbwa ye yasaga n\u2019isinziriye !!!.<\/p>\n<p>Yavukiye i Cyangugu mu 1948, yatangiye gukina bwa mbere umupira w\u2019amaguru mu 1956 yiga mu mashuri abanza mu kigo cya \u201cE.L.O. Nyamugo\u201d\u00a0 i Bukavu. Mu mwaka w\u2019i 1962 arangije amashuri mato yagarutse mu Rwanda ahita ajya mu gisirikare bamwohereza ku Gisenyi aho yakinnye mu ikipe yaho kugera mu wa 1965, nyuma yaje guhindurirwa mu kigo cy\u2019ingabo z\u2019u Rwanda i Kigali, aho we n\u2019abandi bagenzi be b\u2019abasirikare baremye ikipe y\u2019ingabo z\u2019igihugu yaje guhindukamo \u00a0Panth\u00e8res Noires, kuva ubwo yakomeje kuyikinamo kugeza taliki ya 05\/11\/1969 imirimo ye mu gisirikare irangiye.<\/p>\n<p>Icyo gihe yahise asubira kw\u2019ivuko i Cyangugu we n\u2019umuryango we, maze muri uwo mwaka ashinga ikipe y\u2019umupira w\u2019amaguru ya Cyangugu yitwaga \u201cEspoir\u201d anayikinamo maze igira amanota meza muri shampiyona yo mu gice yarimo icyo gihe. Amategeko amaze guhinduka mu ikipe ya Panth\u00e8res Noires avuga ko n\u2019abakinnyi batari abasirikare bashobora kuyikinamo, kubera n\u2019ibyiza Nshimyumurwa yari amaze kugeraho n\u2019ikipe ye y\u2019i Cyangugu, byatumye ikipe ya Panth\u00e8res Noires imutumaho ngo yongere aze ayikinire, maze bituma yongera kwihugura kuko yari amenyereye imikino yo mu rwego ruhanitse mu gihugu. Icyo gihe nibwo hatangiye ibihe byiza mu mwuga we w\u2019umupira w\u2019amaguru akinira neza cyane Panth\u00e8res Noires n\u2019Amavubi mu marushamwa y\u2019igihugu n\u2019andi mpuzamahanga.<\/p>\n<p>Urwibutso rwiza rutamuva ku mutima adashobora kwibagirwa muri uwo mwuga, ni irushanwa ry\u2019igikombe cy\u2019isi cyakiniwe mu Budage mu mwaka w\u2019i 1974. Muti byagenze bite ?? Mu rwego rwo kumushimira we na mugenzi we Kabuhariwe KANAMUGIRE Aloys (ibigwi bye nabyo muzabyisomera kuri iyi site) kubera ibyiza bari bamaze kugeza icyo gihe ku mupira w\u2019amaguru mu Rwanda, Perezida wa Repubulika w\u2019icyo gihe \u201cHABYARIMANA Yuvenali\u201d yabahaye itike yo kujya mu Budage gukurikirana no kwirebera imikino yakataraboneka y\u2019icyo gikombe cy\u2019isi, baboneraho umwanya wo kwibonera mu kibuga n\u2019amaso yabo igihangange P\u00e9le, kandi banakurikirana n\u2019inyungu nyinshi imikino y\u2019ikipe ya Zaire yari muri iryo rushanwa kuberako abakinnyi benshi ba Zaire bari barakinanye nabo.<\/p>\n<p>Nshimyumurwa yahagaritse gukina mu mwaka w\u2019i 1982, umukino wa nyuma yawukinnye kuri stade Huye i Butare, ikipe ye ya\u00a0 Panth\u00e8res Noires yari amaze gukinamo imyaka 16 yose, yahuye na Rayon Sport, maze muri uwo mukino atsinda ibitego 3 mu minota irindwi mu izamu rya Rayon sport ryari ririnzwe icyo gihe n\u2019umunyezamu Kabuhariwe NTACYABUKURA Sabiti, bityo asezera gutyo, asohoka mu kibuga n\u2019amashyi menshi y\u2019urufaya rw\u2019abawurebaga, abakunzi b\u2019umupira bahise bamuhera aho amafaranga ibihumbi mirongo ine na bitanu by\u2019amanyarwanda icyo gihe yari akayabo..!! Nyuma aza kongera gushimirwa by\u2019umwihariko n\u2019ubuyobozi bw\u2019ikipe ya Panth\u00e8res Noires.<\/p>\n<h3><em>RUTAGENGWA Charles, abakunda umupira w\u2019amaguru bazi kw\u2019izina rya \u201cRUNUYA\u201d<\/em><\/h3>\n<p>Uyu mukinnyi Kabuhariwe muri ba Rutahizamu ba Rayon Sport na Mukura Sport ndetse no mu kipe y\u2019igihugu \u201cAmavubi\u201d, yavukiye i KIBUNGO (Rwamabare-Kigembe) mu mwaka 1958, arubatse afite abana bane. Yatangiye gukina umupira akiri muto, ariko bigaragara ko azaba umuhanga cyane. Umupira wo mu rwego ruhanitse yatangiwe kuwukina mu mwaka w\u2019i 1974, \u00a0i Bujumbura mu Burundi mu kipe yitwa Bata FC \u2013 Vital\u2019o. Icyo gihe amakipe y\u2019i Burundi yarushaga ubuhanga kure cyane ayo mu Rwanda.<\/p>\n<p>Mu mwaka w\u2019i 1977 nibwo yatangiye gukina muri Rayon Sport, ayivamo muw\u2019 i 1980, ahita ajya gukinira Mukura Victory Sport ayimaramo imyaka 10 yose kuko yahagaritse gukina mu mwaka w\u2019 i 1990. Ayo makipe yombi yakinnyemo icyo gihe yari akomeye, urebye yari mu rwego rumwe na za Panth\u00e8res, Kiyovu, Mukungwa na Etincelles, ariko Rayon Sport na Mukura akagira akarusho kuko yakinaga umupira mwiza wo hasi kandi usukuye, ikindi nuko ayo makipe yombi yari afite abafana benshi bayakunda bakanayaherekeza aho yajyaga gukina hose.<\/p>\n<p>Umukino wamushimishije kurusha iyindi yose ni uwahuje ikipe ye Mukura Victory Sport \u00a0na Etincelles, mu mwuga we wo gukina Runuya yatsinze ibitego byinshi byiza kandi byose byamushimishije.<br \/>\nAmaze guhagarika gukina, yize ibyerekeye gutoza abakinnyi b\u2019umupira w\u2019amaguru, ndetse nyuma akora uwo murimo igihe kirekire, ariko yaje kubihagarika kubera kubura umwanya uhagije, kuko hari indi mirimo y\u2019ingenzi yagombaga gukora cyane cyane ijyanye n\u2019umuryango we.<\/p>\n<h3><em>KARERA Hassan<\/em><\/h3>\n<p style=\"text-align: center;\"><a href=\"http:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/KareraHassan.jpg\"><img loading=\"lazy\" class=\"size-medium wp-image-256 aligncenter\" alt=\"Karera Hassan\" src=\"http:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/KareraHassan-211x300.jpg\" width=\"211\" height=\"300\" srcset=\"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/KareraHassan-211x300.jpg 211w, https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/wp-content\/uploads\/KareraHassan.jpg 425w\" sizes=\"(max-width: 211px) 100vw, 211px\" \/><\/a><\/p>\n<p>Uyu mukinnyi wabaye Kabuhariwe muri ba Rutahizamu ba \u201cruhago\u201d mu Rwanda, ndetse akamamara no mu mahanga, cyane cyane mu gihugu cy\u2019ububiligi, yavutse taliki ya 10\/10\/1964, n\u2019umuntu ukunda abantu, ugira umutima mwiza, witanga bihebuje ashyizeho akete mu mirimo ashinzwe iyo ariyo yose kugeza nanubu.<\/p>\n<p>Ubuzima bwe bwo mu bwana ntago bwamworoheye na gato, kubera urupfu rw\u2019ababyeyi be bigendeye Hassan akiri muto cyane, byatumye umuryango we ugira amikoro make, ndetse bituma anahagarika amashuri maze yiyegurira burundu umupira w\u2019amaguru yakundaga cyane dore ko wanamufashaga kwibagirwa buhoro buhoro ibyo byago.<\/p>\n<p>Uwo mukino yawutangiye \u00a0kuva akiri umwana muto, maze akomeza gutera intambwe igaragara mu rwego rwo hejuru, ku buryo kuva mu mwaka w\u2019i 1980 kugera mu 1983 yari mu bakinnyi bakomeye ba Vital\u2019o club y\u2019i Bujumbura mu Burundi, naho kuva mu w\u2019 i 1983 kugera mu 1984 yakiniye ikipe yitwa Prince Louis-Rwagasore, i bujumbura. Muri uwo mwaka, nibwo yaje mu Rwanda maze mu kwezi kwa 7 atangira gukina muri Kiyovu Sport kugera mu 1988. Hagati aho kandi, mu mwaka w\u2019i 1985 yahamagawe bwa mbere gukinira ikipe y\u2019igihugu \u201cAmavubi\u201d maze umukino we wa mbere ubahuza n\u2019ikipe ya Uganda. Hassan igihe cyose yabaga akenewe, yakomeje gukinira Amavubi mu myaka ine yose yakurikiyeho, ndetse aba umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mavubi no mu marushanwa anyuranye y\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda.<\/p>\n<p>Kubera ubuhanga buhanitse no kwitwara neza yakomeje\u00a0 kugaragaza Hassan yarushijeho gukundwa cyane mu Rwanda, maze amakipe yo mu mahanga atangira gushaka kumugura. Ntibyatinze kuko mu mpera z\u2019uwo mwaka w\u2019i 1988 yakoze amavalisi ye yerekeza mu gihugu cy\u2019ububiligi aho ikipe yari mu cyiciro cya kabiri yitwa KFC Verbroedering Geel yari imutegereje, arayiyegurira ayikinamo imyaka 10 yose, ndetse kugeza nanubu nta wundi mukinnyi muri iyo kipe wari wagera kubyo Hassan yagezeho kuko yamaze imyaka 8 yose afite umuhigo kuko ariwe watsindaga ibitego byinshi (meilleur buteur de l\u2019\u00e9quipe), ndetse yaje no kubona igihembo cy\u2019inkweto ya zahabu ihabwa umukinnyi watowe ko ari uwa mbere mu kwitangira no kugeza kuri byinshi ikipe ye.<\/p>","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Imyaka imaze kuba myinshi abakinnyi b\u2019umupira w\u2019amaguru mu Rwanda baherwa ibyivugo ku bibuga by\u2019umupira byo mu Rwanda ndetse nibyo mu mahanga. Nashoboye kugenderera no kuganira na bamwe mu bakinnyi b\u2019Imena bo hambere, abandi mbageraho nkoresheje itumanaho, ndetse bamwe banangezaho andi makuru ya bagenzi babo bakinannye kera. Abenshi ubu bacyuye igihe, abandi barigendegeye batuvuyemo, bose Imana [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"parent":0,"menu_order":0,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","template":"","meta":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/pages\/34"}],"collection":[{"href":"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/pages"}],"about":[{"href":"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/types\/page"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=34"}],"version-history":[{"count":26,"href":"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/pages\/34\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1496,"href":"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/pages\/34\/revisions\/1496"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/ruhago-impitagihe.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=34"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}